Amajyepfo: Miliyari zirenga 13 Frw zigiye gushorwa mu mushinga Green Amayaga II
Ubukungu

Amajyepfo: Miliyari zirenga 13 Frw zigiye gushorwa mu mushinga Green Amayaga II

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 18, 2026

Abaturage b’Uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango mu Ntara y’amajyepfo, baravuga ko biteze impinduka mu iterambere bagiye kuzanirwa n’umushinga Green Amayaga, wo gusubiranya Umuhora wa Nyungwe – Ruhango wari warangijwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe uhuriweho n’utwo Turere twose.

Mu bizawukorwamo muri iyi myaka 5 uzamara ukorera mu Mirenge 8 y’Akarere ka Nyamagabe, 2 y’aka Nyanza n’indi 2 y’aka Ruhango, harimo gusazura amashyamba y’abaturage atagitanga umusaruro kuri hegitari 2 ‘162.

Hari kandi amaterasi y’indinganire azakorwa kuri hegitari 8931, gutunganya igishanga cya Mwogo cyangiritse kuri hegitari 200, ahazabungabungwa inkengero zacyo, haterwa ibiti gakondo.

Hazanaterwa ibiti ku nkengero z’imihanda, hakazanaterwa ibiti gakondo ku mugezi wa Mwogo, n’ibindi bikorwa bizahakorerwa, byose hamwe bizarangira bitwaye amadolari ya Amerika 9 100 000, arenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 13.

Ni umushinga witezweho impinduka nyinshi mu baturage nk’uko babigaragaza

Mutabaruka Jean wo mu Murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Nyanza, aragira ati: “Uretse gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu muhora wa Nyungwe-Ruhango ubutaka bwacu bwatwarwaga n’isuri tugahinga ntitweze  bukabungabungwa, tunawitezeho guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, tukanawitegaho cyane cyane kuzaduha akazi, tukarushaho kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine yemeza ko abaturage b’Imirenge ya Nyagisozi na Cyabakamyi uyu mushinga uzakoreramo, uzajya kurangira barahindutse mu mifuka no mu mitekerereze, barateye imbere bifatika bitewe n’inyungu zitabarika bazawukuramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée, avuga ko uyu mushinga uzagera mu Mirenge 8 kuri 17 ikagize, bivuze ko uzagera hafi kuri 1/2 cy’abaturage 374 000 Akarere gafite, ukazazamura imibereho yabo.

Ati: ”Tuwitezeho inyungu nyinshi cyane, cyane cyane ko uzadufasha kubungabunga icyogogo cy’imigezi ya Mwogo, Rukarara n’indi iyikoraho. Uretse umubare munini w’abaturage bazahabwamo akazi, n’ubuhinzi, ubworozi, amashyamba kimeza, ibidukikije n’ibinyabuzima binyuranye bizahungukira cyane kuko bizarushaho kubungabungwa, imyaka y’abaturage ntiyongere gutwarwa n’isuri.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) Juliet Kabera yavuze ko uyu mushinga watekerejwe nyuma yo kubona impinduka zikomeye mu iterambere umushinga ucyuye igihe’ Green Amayaga Project ‘ usigiye abaturage b’Imirenge 20 y’Uturere twa Kamonyi, Nyanza, Huye na Gisagara wari umazemo imyaka 5.

Yizera ko n’uyu mushinga uzahindurira ubuzima abaturage b’Imirenge 12 y’Uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango ugiye gukoreramo. Ati: “Twahafatiye icyitegererezo cyo kwagura ibyo twakoraga, akaba ari muri urwo rwego twaje gutangiza umushinga mu yindi Mirenge. Tuzibanda cyane ku migezi ya Mwogo na Rukarara tuyitunganye, kuko iyo imvura iguye ari nyinshi irayangiza cyane bigateza izindi ngaruka.”

Uwo mushinga watangirijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda rusange w’abaturage b’uyu Murenge n’indi bihana imbibi, aho Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) Juliet Kabera yifatanyije na bo gutera ibiti, uzakorwamo byinshi nk’uko uyu muyobozi yabigaragaje.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzaha akazi abaturage barenga 280 000 b’Uturere uzakoreramo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) Juliet Kabera, avuga ko kuba Green Amayaga Project yarageze ku ntego byatumye hatekerezwa Green Amayaga Program
Abaturage baravuga ko aha bateye ibiti hazaga umuyaga mwinshi ubasenyera kubera ko nta biti biwutangira byahabaga
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habimana Thadée yishimira ko abaturage b’Imirenge 8 bagiye kungukira cyane muri uwo mushinga
Banyuzwe no kubwirwa ko bazaniwe umushinga uzatuma batongera guhinga bateza kubera isuri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA