Rumwe mu rubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo rurifuza gusobanurirwa gahunda y’Ikigega gitera inkunga imishinga y’Iterambere (BDF), kuko rutayifiteho amakuru ku bijyanye n’uburyo rwabona inguzanyo.
Bavuga ko kuba nta makuru bibangamira ko bakora imishinga ibateza imbere yaterwa inkunga n’icyo kigega.
Ndagijimana Eric ni umwe mu rubyiruko rwo mu ntara y’amajyepfo avuga ko afite umushinga ariko atazi umakuru y’uburyo yagana ikigo cya BDF ngo kimufashe kubona infwate kuko ntayo afite.
Yagize ati: “Ubuyobozi buzadufashe kumenya amakuru ya BDF, kuko nk’ubu mfite umushinga ariko nta makuru mfite y’uburyo ikigega cya BDF nakigana kikamfasha kubona inguzanyo kuko mbyumva gutyo gusa. Rero bakwiye kumanuka bakatwegera nk’urubyiruko tukamenya koko amahirwe dufitemo.”
Umugwaneza Sandrine na we ni urubyiruko rukora ubucuruzi buciriritse avuga ko nta makuru azi y’ikigega cya BDF ku buryo yakigana akabasha kubona inguzanyo akongera ibyo akora.
Ati: “BDF numva ko ifasha urubyiruko n’abagore ariko sinzi uburyo ibafashamo, kuko nanjye ndamutse mbuzi najya kwaka amafaranga nkongera ubu bucuruzi nkora nkagira igishoro kinini.
Muri make ubuyobozi bwadufasha kumenya amakuru mbese tugahuzwa n’ayo mahirwe ahari”.
Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’icyo kigega buvuga ko bufite gahunda yo kwegera urwo rubyiruko n’abagore bagasobanurirwa amahirwe bashyiriweho.
Umuyobozi wa BDF, Vincent Munyeshyaka yizeza urubyiruko n’abagore ko batangiye gahunda yo kubegera aho batuye kugira ngo basobanuriwe imikorere y’iki kigega n’amahirwe ahari yo kubafasha kwihangira imirimo ibateza imbere.
Ati: “Ni byo hari urubyiruko n’abagore bahari batarasobanukirwa serivisi BDF ibafitiye zibafasha kwiteza imbere. Rero icyo nabizeza ni uko ubu twatangiye ubukangurambaga bwo kubegera aho bari kugira ngo tubafashe gusobanikirwa na gahunda tubafitiye cyane cyane zijyanye n’ingwate tubaha zibafasha guhanga imirimo ibateza imbere, kandi bikaba no mu rwego rwo kuzamura igipimo cy’abazi BDF na serivisi itanga bakava kuri 71% twabonye mu bushakashatsi twakoze uyu mwaka.”
Avuga ko kwegera abaturage biri muri gahunda yo kuzamura igipimo cy’abavuga ko bazi serivisi icyo kigega gitanga nibura bakagera hejuru ya 80%.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, we asaba ibigo by’imari kimwe n’abandi bose bafite aho bahuriye no gutanga serivisi kwita ku babagana.
Ati: “BDF kimwe n’ibindi bigo by’imari ndetse n’abandi bafite aho bahuriye na serivisi, ndasaba ko serivisi baha abaturage kimwe natwe mu Nzego z’ibanze dushyiramo imbaraga kugira ngo abaturage dukorera tubafashe kubona serivisi nziza kandi inoze.”
BDF, ni ikigo cyashyizweho mu 2011 na Leta y’u Rwanda na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) mu rwego rwo gufasha no korohereza ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera kuri serivisi z’imari, harimo ingwate ku nguzanyo, cyane cyane ku rubyiruko n’abagore aho kishingira inguzanyo ku kigero cya 75%.
BDF kandi inatanga ubundi ubujyanama, inguzanyo ku buhinzi n’ubworozi, ndetse n’inkunga, aho zimwe muri zo zitangwa binyuze mu masezerano gifitanye n’ibigo by’imari; izindi zigahabwa abagenerwabikorwa nta wundi muhuza ubayemo.