Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, mu ruzinduko rw’iminsi 2 yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo byibanze ku gusura ibikorwa by’iterambere, kuva ku ya 22-23 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri yasuye uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, Hakan Peat to Power Plant, rufite ubushobozi bwa Megawatt 80, ruherereye mu gace k’Uruzi rw’Akanyaru, mu Karere ka Gisagara.
Yagize ati: “Uru ruganda rugira uruhare rukomeye mu gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, binyuze mu kongera ingufu z’amashanyarazi hagamijwe guteza imbere ubukungu n’iterambere rirambye.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye ituragiro ry’ikigo cyororerwamo amafi cya Kivu Choice mu gishanga cya Rwabisemanyi, hagati y’Umurenge wa Kigembe muri Gisagara na Ngera muri Nyaruguru, ritanga abana b’amafi miliyoni 7 z’amafi. Iki kigo gifasha kongera umusaruro w’amafi ku isoko ryo mu Rwanda ndetse umusaruro usagutse ukoherezwa mu mahanga.
Iyo kampani Kivu Choice kandi inororera muri kareremba zisaga 200, mu kiyaga cya Kivu, ku mwaro wo mu gice cy’Akarere ka Nyamasheke kandi bitanga umusaruro kuko ifi ziba ziri hamwe zitazerera ngo zirenge imbago z’utuzu ziba zarubakiwe, zikagaburirwa, ibyo bigatuma zitanga umusaruro, bikaba biri mu cyerekezo cya gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kuzamura umusaruro w’amafi,
Umwaka ushizwe wa 2024 hasaruwe toni 3 500, ubu biteganyijwe ko uyu mwaka hazasarurwa toni 8 000.
Igihugu gishyira imbaraga mu bworozi bw’amafi, aho gifite intego yo kuba mu 2035 umusaruro w’ubworozi bw’amafi uzagera kuri toni 80 000.
Naho ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, tariki ya 22 Nzeri 2025, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye Umujyi wa Huye, ahereye ku cyanya cy’inganda giherereye mu gace ka Sovu, akomereza mu gace k’ubucuruzi kazwi nko mu Cyarabu, ndetse asura uruganda rwa Labophar rukora imiti.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasuye uruganda rwa Mata Tea Company ruherereye mu Murenge wa Mata, mu Karere ka Nyaruguru, mu rwego rwo gusuzuma aho iterambere ry’ubuhinzi bw’icyayi no kucyongerera agaciro bigeze, muri gahunda yo kongera ingano y’umusaruro woherezwa mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva kandi urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri yaruhereye ku gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2026A mu gishanga cy’Urwonjya, mu Murenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyaruguru, ashishikariza abahinzi gukora cyane umusaruro ukikuba kabiri.
Yahgize ati: “Umusaruro w’ubuhinzi ubu ni toni 5 kuri hegitari, turamutse dukoze neza dushobora kugera kuri toni 10 kuri hegitari. “
Yabibukije ko bagomba gukoresha inyongeramusaruro n’imbuto nziza z’indobanure kandi ubutaka bwose bugahingwa, hagamijwe kwihaza mu biribwa ndetse hagasagurirwa amasoko, ari imbere mu gihugu no mu mahanga.