Mu minsi ine gusa, Urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage 137 byiganjemo ibishingiye ku izungura ritera amakimbirane ajyanye n’gabana ry’imitungo, nk’ubutaka n’ibindi.
Ibyo bibazo byakiriwe muri gahunda y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi y’umwaka wa 2025-2026 iteganya ko Urwego rw’Umuvunyi ruzasura Uturere dutandukanye muri Gahunda yo Gukumira no Kurwanya Akarengane.
Kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2025, ni bwo Urwego rw’Umuvunyi kubufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) basuye Imirenge icyenda y’Akarere ka Ruhango.
Mu bibazo byakiriwe harimo 42 byahise bikemuka ndetse ibindi bihabwa umurongo w’uko bizakemurwa. Ubuyobozi bw’Akarere bwasabwe gukemura 87 mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, naho ibindi umunani bikazakomeza gukurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi.
Abitabiriye iyi gahunda bashimye ko abayobozi babasanze aho batuye bakabagezaho ibibazo bigakemuka bitabasabye kujya i Kigali.
Umwe muri bo wo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, yagize ati: “Bamwe twari dufite akarengane tutazi aho tubariza, tukagera mu Nzego batubwira ngo dukomeze dutegereze, ariko ubu ndanezerewe cyane kuko banyemereye kugera aho ikibazo mfite cyabereye, kugira ngo kirangire burundu kuko ni umuntu ushaka kuturiganya isambu yacu.”
Undi muturage wo mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Muhanga, na we ati: “Turashima Umuvunyi kuba yatwegereye akaza kumva ibibazo byacu; iyi imiyoborere myiza ni yo abaturage twifuza.”
Urwego rw’Umuvunyi rwaboneyeho gusobanurira abaturage amategeko ku burenganzira n’inshingano byabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, no ku mategeko akoreshwa mu bibazo baba bafite.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yasabye abayitabiriye kugaragaza uruhare rwabo rufatika mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.
Ati: “Mu by’ukuri iyo udahawe serivisi wemererwa n’amategeko bakagusaba gutanga ruswa ugaceceka, ntuba ufashije Igihugu kuko ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu. Ibyiza niba hari ukwatse ruswa duhe amakuru ibindi tubikurikirane. Kugira ngo turwanye akarengane ni uko tubanza tugasobanukirwa uburenganzira bwacu n’ubwo duhabwa n’amategeko.”
Yakomeje asaba abaturage kutajya birukira mu Nkiko igihe bagiranye ibibazo, kuko bitwara amafaranga n’umwanya kandi hari uburyo bubonene bushingiye ku bwumvikane ibibazo bikemurwamo.
Abitabira iyi gahunda bahabwa ubutumwa bukubiyemo gusobanurirwa inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi mu gukumirano kurwanya akarengane na ruswa, uruhare rw’abaturage, ibyizabyo gutanga amakuru kuri ruswa no gukemura ibibazoby’amakimbirane hatisunzwe Inkiko.





