Ubuyobozi bw’Isiganwa ku magare mu Rwanda (Tour du Rwanda) bwatangaje amakipe 18 azakina iri rushanwa rizenguruka u Rwanda, riteganyijwe guhera tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.
Mu mpera z’Ukuboza, abategura Tour du Rwanda batangaje ko amakipe 18 ari yo azakina irushanwa ry’uyu mwaka. Gusa hatangajwe amakipe 16 mu gihe andi abiri yagombaga kuzamenyakana nyuma.
Aya makipe yongewemo ni Bike Aid to mu Budage isanzwe yitabira n’indi ya ‘Mixed West Africa’ izaba igizwe n’abakinnyi ba Côte d’Ivoire, Mali na Burkina Faso.”
Mu makipe yari yatangajwe mbere harimo “Devo Teams” za UAE Team Emirates, Movistar, NSN, Soudal Quick Step, Picnic Pstnl na Lotto Intermarché. Hari kandi amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ari yo Team Amani, Benediction, May Stars, Madar, Rembe Rat na Localiza Meoo/ Swift Pro Cycling.
Ni mu gihe amakipe y’ibihugu ari iy’u Rwanda, Eritrea, Afurika y’Epfo n’iya Ethiopia.
Muri rusange, Tour du Rwanda 2026 izamara iminsi umunani igizwe n’ibilometero 993. Agace karekare ni aka Mbere [Rukomo ya Gicumbi- Rwamagana] kareshya n’ibilometero 174
Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2026
Agace ka mbere: Ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare: Rukomo – Rwamagana (ibilometero 174). Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere tariki ya ya 23 Gashyantare: Nyamata – Huye (ibilometero 135). Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare: Huye – Rusizi (ibilometero 144). Agace ka Kane: Ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare: Karongi – Rubavu (ibilometero 127).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane tariki ya ya 26 Gashyantare: Kuzenguruka mu Karere ka Rubavu (ibilometero 82). Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu tariki 27 Gashyantare: Rubavu – Musanze (ibilometero 84). Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare: Musanze – Kigali Pelé Stadium (ibilometero 147). Agace ka Munani: Ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe: Kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali (ibilometero 99).