Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryatangaje ko amakipe azegukana igikombe cyiruta ibindi mu Rwanda “FERWAFA Super Cup” mu bagabo n’abagore azahabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe iya kabiri azatahana miliyoni 10 Frw.
Ubusanzwe Ikipe ya mbere mu bagabo yahabwaga miliyoni 10 Frw, iya kabiri ikagenerwa miliyoni 5 Frw mu gihe mu bagore iya mbere yahembwaga miliyoni 5 Frw, iya kabiri igatahana miliyoni 3 Frw.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya tariki ya 22 Ukuboza 2025, Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA ushinzwe Tekinike, Mugisha Richard, yagize ati: “Kuri iyi nshuro amakipe yose ay’abagabo n’ay’abagore, izatwara Super Cup izahabwa miliyoni 20 Frw, iya kabiri ihabwe miliyoni 10 Frw haba mu bagabo no mu bagore.”
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yavuze ko barimo gutegura uko umwaka utaha iyi Super Cup yakurwa ku makipe abiri ayikina agashyirwa ku makipe ane cyangwa umunani bitewe n’ubushobozi buzaba buhari.
Ati: “Nk’ubuyobozi bwa FERWAFA turimo gutekerereza kuzakura ku makipe 2 akina Super Cup agashyirwa ku makipe ane cyangwa umunani ariko ibyo tuzagendera ku ngengabihe ndetse n’ubushobozi buzaba buhari.”
Iyi mikino yombi iteganyijwe tariki ya 10 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro, aho umukino umubanza uzahuza Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC guhera saa cyenda mu gihe bagabo uzahuza APR FC na Rayon Sports guhera saa kumi n’ebyiri n’igice.
Amakipe azaba yarandikishije abakinnyi bashya mu gihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama bazaba bemerewe gukina uyu mukino.
