Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro yamenye uko uzahura
Siporo

Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro yamenye uko uzahura

SHEMA IVAN

January 24, 2025

Amakipe yageze muri ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024 yamaze kumenya uko azahura hagati yayo, aho APR FC ifite ibikombe byinshi byaryo yatomboye Musanze FC mu gihe Rayon Sports izahura na Rutsiro FC.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025, ni bwo habaye tombola ku makipe umunani yarenze ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cy’Amahoro ndetse n’andi umunani atararikinnye.

Amakipe umunani atarigeze akina ijonjora ribanza ni yo yatombowe n’amakipe yandi yarikinnye ariko akarirenga.

APR FC yatombowe na Musanze FC, Rayon Sports yatombowe na Rutsiro FC mu gihe Police FC yegukanye igikombe giheruka izakina na Nyanza FC.

Imikino ibanza iteganyijwe tariki 11-12 Gashyantare mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki 18-19 Gashyantare 2025.

Uko amakipe azahura muri 1/8

Amagaju azahura na Bugesera FC

AS Kigali izakina na Vision FC

AS Muhanga izakina na Gasogi United

City Boys izahura na Gorilla FC

Intare FC izakina na Mukura VS &L

Musanze FC izakina na APR FC

Nyanza FC izahura na Police FC

Rutsiro FC izakina na Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports izerekeza i Rubavu mu mukino na Rutsiro FC
Police FC ni yo yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2024
APR FC ifite ibikombe byinshi izatangirira i Musanze

TANGA IGITECYEREZO

  • Dembaba
    January 24, 2025 at 1:31 pm Musubize

    Rayon Sports Nkurikije Uko Duhagaze Ntawe Uzatwitambika Kuko Uwotuzahuranawe Wese Tuzashwanyaguza Nta Mpuhwe Kuko Noneho Ntabwo Dufite Umwanya Wogupfusha Ubusa Kuko Urabonako Mpise Mpanga 11 Bazabanzamo
    1 . KADIME NDIYAYE
    2 . SERUMOGO ALI OMARI
    3 . BUGINGO HAKIMU
    4 . YUSU DIYANYE
    5 . OMARI NYENGE
    6 . KANAMUGIRE ROJE
    7. RISHARI NDAYISHIMIYE
    8 . KEVIN MUHIRE
    9 . ADAMA BAGAYOGO
    10 . ZIZA BASANE KURANYI
    11 . FALL NGAGNGE
    Ubundi Umuriro Ukaka .

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA