Amakosa twakoze yavuyemo imikoranire-Yago Pon dat
Imyidagaduro

Amakosa twakoze yavuyemo imikoranire-Yago Pon dat

MUTETERAZINA SHIFAH

May 4, 2024

Abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bazi inkundura imaze iminsi hagati y’umuhanzi Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon dat n’umushoramari Marchal Ujeku uhagarariye ikigo kiranga kikanagurisha ibibanza, inzu n’ibindi, zasize hajemo ibibazo hagati yabo.

Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru, avuga ko kuba ku mpande zombi harabayeho amakosa ndetse no kuyemeranyaho bagasabana imbabazi basanze bidakwiye kubateranya nk’abantu b’abagabo, bumvikana ko yabakorera nk’ambasaderi w’ibikorwa byabo, basinyana amasezerano y’imikoranire ndetse ahabwa ibyo yari yarasezeranyijwe.

Ni amasezerano yasinywe tariki 03 Gicurasi 2024 nyuma yayo bagirana ikiganiro n’abanyamakuru aho Yago yabajijwe niba kugirwa ambasaderi w’iyo kompanyi abikesha igitutu yabashyizeho asubiza ko atariko bimeze, ko ahubwo amakosa ku mpande zombi ariyo yavuyemo umusaruro w’imikoranire.

Yagize ati “Ndabashimira cyane kuko banyegereye bakambwira bati hari amakosa yabayemo, ariko ntabwo bikwiye kuduteranya, abantu barashwana ariko ntabwo kuguma mu bibazo aribyo bituma umuntu agera aho ashaka kugera, ni nayo mpamvu twicaye mbasaba imbabazi na bo banyereka amakosa bakoze bansaba imbabazi, twiyemeza gukorana kugira ngo twereke abantu bamenye ko dufitanye ibibazo ko twabikemuye.”

Agaruka ku bantu bashobora gufata izi mvururu nk’ikinyoma (Prank) kuko yari agiye gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya, Yago yavuze ko atari byo, kuko yubaha abantu bakurikira ibikorwa bye.

Ati “Njye ntabwo njya nkora Prank ngo nsohore indirimbo, mfite imiziki myinshi, gukora prank ngo nsohore imiziki ntabwo izo mbaraga nazibona, abakunda ibikorwa byange ndabubaha baba ari benshi cyangwa bake, naranabivuze mu ndirimbo amashagaga nti ‘nyuzwe n’aho ndi sindeba iby’abandi’….sinshaka kwemeza abapinga ibyo nkora.”

Yago yavuze ko kwishyuriza impano yemerewe ku mbuga nkoranyambaga yabitewe n’uburakari ariko kandi akanemera ko ari amakosa yakoze.

Ati “Iyo mpano muvuga ko ntagombaga kwishyuza yakorewe ikiganiro n’abanyamakuru, habamo igikorwa cyo kwamamaza murabizi ko kwamamaza bihenda, bibaye ngombwa ko mbabwira akantu kanteye gukora iriya Tweet, company yaje no mu gitaramo ijya no ku rubyindiro itanga ikibanza, hari abantu bahise bayizera kandi koko ni nabyo kuko hari abantu bamaze gukorana nayo kandi neza, nagombaga kubikora kugira ngo bikangemo, gusa twasabanye imbabazi ku mpande zombi, kuko nabo bagombaga kunsaba imbabazi kuko hari amakosa bari bakoze.”

Ubwo yagarukaga ku mpamvu bahisemo gukorana na Yago kandi bari bafitanye ibibazo, Marchal Ujeku uhagarariye icyo kigo yavuze ko ibyabaye byarangiye kuko basabanye imbabazi kandi ko Yago ari umuhanzi ukiri muto ugaragaza iterambare rifatika mu gihe gito, nka kimwe mu byo iyo kompanyi igenderaho ishaka abafatanyabikorwa.

Ati “Mu ntego zacu dushyize imbere guteza imbere urubyiruko, ubushobozi bw’abatoya kugira ngo twubake ejo hazaza,Yago ari mu bahanzi bamaze kugaragaza aho bavuye n’aho barimo kujya mu gihe gito gishoboka, yizerera mu mbaraga yifitemo no gukora cyane, ibirenze ibyo akaba akurikirwa cyane ku mbugankoranyambaga ze, nicyo twagendeyeho duhitamo gukorana nawe mu rwego rwo kubyaza ayo mahirwe umusaruro ku mpande zombi.”

Ibi bibazo bya Yago n’icyo kigo byatangiye ubwo uyu muhanzi yateguraga igitaramo cyo kumurika umuzingo we yise Suwejo, cyabaye tariki 22 Ukuboza 2023, ubwo icyo kigo cyatangaza ko ahawe ikibanza mu mujyi wa Kigali, nyuma ategereza ko bakimuha araheba, ari bwo tariki 18 Mata 2024, uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze anenga kuba yarabeshywe ikibanza mu ruhame.

Izo mvururu zari zimaze iminsi, zashyizweho akadomo tariki 03 Gicurasi 2024, ubwo Yago yasinyaga amasezerano y’imikoranire n’icyo kigo akanashyikirizwa impapuro zirimo ibyangombwa by’ikibanza yemerewe gifite agaciro ka Miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Amafoto: Social Media

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA