Raporo ku isesengurwa ku bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), yagaragaje ko mu mitangire y’amasoko ya Leta hakiri ibyuho by’amakuru adahagiye yayo na ruswa bituma atadangwa mu mucyo.
Ni raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, yagaraje ko ababajijwe 94% bafite amakuru ku mitangire y’amasoko ya Leta afunguye, bakaba bazi n’amahame ayagenga.
Icyakora igaragaza ko ibyuho bikiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’imitangire y’ayo masoko harimo kuba abakora muri urwo rwego usanga nta bumenyi buhagije babifite mu kuyashyira mu bikorwa ndetse bikaba bikenewe ko bongererwa ubushobozi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-RWANDA, Mupiganyi Appoinaire, yashimangiye ko ari ingenzi gukorera mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya Leta.
Yagize ati: “Mu gihe u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo gukorere mu mucyo mu mitangire y’amasoko ya Leta, haracyari imbogamizi, zirimo ibyuho bya ruswa, no kuba hari amakuru amwe n’amwe atabonwa na bose, ibyo bikaba bikomeje kubangamira imitangire y’amasoko Leta afunguriye buri wese.”
Yongeyeho ati: “Iyi Raporo iragaragaza imirongo migari y’uburyo izo mbogamizi zakemurwa ndetse n’uko buri wese yagira uruhare muri sisitemu y’imitangire y’amasoko.”
Mupiganyi yasabye Leta ko muri iyi gahunda yo kwihutisha iterambere ry’abaturage NST2, hakongerwa imbaraga mu guha ijambo itangazamakuru, abafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya Leta, n’abaturage muri rusange bakabona amakuru ahagije ku mitangire y’amasoko kugira bafatanye kuziba ibyuho bikigaragaramo.
Ati: “Abatsindiye amasoko bakwiye gushyirwa ahagaragara, amakuru akaboneka mu buryo buhagije”.
Gatarayiha Francine, Umuyobozi ushinzwe sisitemu inyuraho amasoko ya Leta (Umucyo), ibarizwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA), yavuze ko koko hakiri ibyuho bishobora kugaragara mu mitangire y’amasoko ariko ko nyuma y’aho hashyizweho ikoranabuhanga byagabanyije uburigana.
Yagize ati: “Sisitemu ikoze ku buryo igendera ku itegeko, dushobora gutangira amakuru amwe n’amwe ntahite, nk’urugero nka sosiyete zahejwe mu masoko ya Leta. Ntabwo umuntu ufite ukora mu kigo runaka agomba kujya mu isoko ritangwa n’ikigo akoramo, sisitemu irabibenya ikamukumira. Kompanyi yaranditse ku wundi, ni ha handi dutanga amakuru kugira ngo abantu bose batange amakuru kuri uwo muntu.”
Iyi raporo ya TI Rwanda, igaragaza ko 71% by’ababajijwe babona ko amasoko ya Leta mu Rwanda atangwa mu buryo buboneye, bigaragaza ko muri rusange babona ko ari gahunda nziza.
Icyakora, inzitizi nka ruswa, ibikorwa remezo bidahagije by’ikoranabuhanga, no kutabona amakuru ahagije ku mitangire y’amasoko bituma icyizere cy’imitangire yayo kigabanuka.
TI Rwanda kandi yagaragaje ko nubwo 56% by’ababajijwe muri ubu bushakashatsi, bagaragaza ubwisanzure mu byiciro byose byo gutanga amasoko ya Leta, hakiri ibibazo mu kubona amakuru ahagije ajyanye n’isoko no kwemera kubazwa inshingano bitaragera ku rugero rwiza.
Hafi 89% by’ababajijwe bavuga ko bafite ubunararibonye butaziguye mu bikorwa byo gutanga amasoko ya Leta.
TI Rwanda ivuga ko kugira ngo ibyo byuho bikigaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta, bikemuke hakwiye kongerwa ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga rigezweho, hagamijwe gufasha buri wese kubona amakuru, no gufasha abafatanyabikorwa ba Leta.
Nanone kandi hakwiye gushyirwaho uburyo bw’amahugurwa ku bakora mu rwego rwo gutanga amasoko ya Leta kugira ngo basobanukirwe neza uko bikorwa binyuze mu mucyo.
Imibare igaragazwa na TI Rwanda ni uko hejuru ya 52% y’ingengo y’imari y’igihugu ica mu mitangire y’amasoko.
Ni ubushakashatsi TI Rwanda yakoreye ku bakora mu Turere 5 tw’Igihugu ndetse no mu bigo bya Leta bikora ubucuruzi, hagamijwe kureba niba amasoko atangwa mu mucyo.
Habajijwe abantu barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma, abashinzwe amasoko mu bigo bitandukanye, abo mu nzego za Leta n’imiryango itari iya Leta n’abaturage muri rusange.
Mu 2021 na bwo TI Rwanda yari yakoze ubushakashatsi ku mitangire y’amasoko mu kubaka ibikorwa remezo mu Rwanda, maze igaragaza ko harimo ibyuho bya ruswa aho yagavuze ko hatanzwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 14 binyuze muri ruswa.