Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda ndetse no mu Karere Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, mu masaha akuze ya tariki 12 Gicurasi 2024, yagaragarije abakunzi be ibyishimo atewe no kuba imfura ye yujuje imyaka icyenda y’amavuko.
Uwo muhanzi ahagana saa tanu z’ijoro yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto y’umutsima agaragaza ibyishimo atewe no kuba imfura ye yujuje imyaka icyenda, byishimirwa na benshi mu bamukurikira biganjemo ibyamamare byamugaragarije ko bamwishimiye.
Mu butumwa Bruce Melodie yashyize ahagaragara yagize ati “Kwizihiza imyaka icyenda yuzuye ibitangaza n’umukobwa wacu utangaje, Isabukuru nziza y’ibyishimo Sweatheart.”
Nyuma ni bwo abiganjemo ibyamamare n’abanyamakuru batangiye kohereza ubutuma bugufi, bifuriza ibyiza uwo mwana, barimo Passy Kizito, umubyinnyi General Benda n’abandi.
Imfura ya Bruce Melodie yibarutswe tariki ya 12 Gicurasi 2015, aho atahise abyemerera itangazamakuru, nubwo yabibazwagaho kenshi aza kubyemeza tariki 16 Gicurasi 2015, aho yasobanuye ko icyamuteye kubanza kubihakana ari uko atari yakabonye igihe gikwiye kandi gihagije cyo kubivugaho, ahita yemeza ko ari byo koko kuri iyo tariki yibarutse umwana w’umukobwa mwiza witwa Itahiwacu Britta.