Umukirigitanga Esther Niyifasha, wacuranze inanga mu gitaramo cya Isreal Mbonyicyambu yise Icyambu4 yatangaje ko kumucurangira bisa nk’inzozi yakabije.
Uyu mukobwa uri mu babanjirije Mbonyi ku rubyiniro yazamutse yambeye umukenyero afata umwanya acuranga inanga yumvikanaga neza mu mtwi y’abitabiriye igitaramo, nyuma gato Mbonyi aseruka aririmba “Uri Yaa” iri mu njyana gakondo.
Aganira na Imvaho Nshya umucuranzi Niyifasha yayitangarije ko gucurangira imbaga y’absaga ibihumbi 10,yabyakiriye neza kuko ari nk’inzozi zakabijwe kuri we.
Ati:” Nahamagawe n’umwe mu bagize itsinda rye ambwira ko bifuza ko nazabafasha nk’umukirigitanga kugira ngo nzacurange mu ntangiriro y’indirimbo ‘Uri Yaa’. byaranshimishije cyane, numva ari umwanya mwiza wo kugaragaza umuco wacu ariko nanone nshima Imana.”
Akomeza avuga ko byari ibyifuzo bye kuko hari n’ubwo yigeze gucuranga indirimbo ya Mbonyi agira ngo wenda yazanakorana na we.
Ati:” Hari indirimbo ye nigeze gucuranga nkoresheje inanga nyishyira ku mbuga nkoranyambaga, ndibwira nti ‘ntawamenya, byazashoboka nkazakorana na we’. Sinabishyizemo imbaraga nyinshi, ariko Imana yabonye ko bikwiriye, birakunda.
Nabyakiranye ibyishimo byinshi, numva ari nk’inzozi zabaye impamo. Kuba nahagarara ku rubyiniro Israel Mbonyi ariho, byanshimishije bikomeye. Nasoje umutima unezerewe cyane.”
Niyifasha yavuze ko yategujwe kera akagira igihe gihagije cyo kwitegura kuko ngo yamenyeshejwe ko azitabira icyo gitaramo mu Ugushyingo 2025.
Ni igitaramo yanyuzwe no gutaramira abarenze ibihumbi 10,300 by’abantu barimo ibyamamare n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, Senateri Dr. Charles Murigande, Alex Muyoboke, Prosper Nkomezi, Kevin Kade, Alexis Dusabe, Junior Rumaga n’abandi.
Uretse gucuranga mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda mu 2024, Niyifasha yataramiye ku nshuro ya mbere hanze y’u Rwanda mu iserukiramuco Kölbingen Festival ryabereye mu Budage.
Niyifasha kandi afite n’ijwi ryiza ryagiye ryumvikanira mu ndirimbo ze amaze gukora zirimo ‘Ngira nkugire’ ‘Urashoboye’, Tumurikire,’
Impano yo gucuranga no kuririmba, ayisangiye na musaza we Deo Munyakazi uri mu bakirigitananga bazwi mu Rwanda.

