Amasezerano ya Washington akeneye ibikorwa si amagambo – Minisitiri Nduhungirehe
Politiki

Amasezerano ya Washington akeneye ibikorwa si amagambo – Minisitiri Nduhungirehe

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 1, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gukwiza amagambo ko yatangiye urugendo rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nta bikorwa bifatika bigaragara ku kibuga.

Ku wa 29 Werurwe, Umugabo Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC (FARDC), Gen. Jacques Ychaligonza yavuze ko batangiye urugendo rwo gukurikirana no kurandura FDLR, bakaba bavuga ko ari mu rwego rwo guharanira kubahiriza ibikubiye mu Masezerano y’Amahoro n’Iterambere ya Washington.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Ukuboza 2025 i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), hagati ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.  

Gen. Jacques Ychaligonza yabwiye itangazamakuru ko bashaka gufata abarwanyi ba FDLR bakabahuriza mu Kigo cya Gisirikare cya Kisangani mbere yo kubafasha gutahuka nk’abafite inkomoko mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Washington.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yavuze ko amagambo adatanga icyizere cy’ahazaza ntacyo avuze ahubwo igifite agaciro ari ibikorwa bifatika byaba bigaragara ku kibuga.

Ati: “Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro n’Iterambere ya Washington, risaba ibikorwa bifatika ku kibuga, aho kuba amagambo adafite ejo hazaza, amasezerano y’iteka ryose atigera ashyirwa mu bikorwa, ‘ubukangurambaga’ budashira, n’amahomvu ya Guverinoma ku bijyanye n’ukubaho cyangwa ububi bw’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo muri FDLR.”

INDI NKURU WASOMA: Abayobozi ba FDLR, inkingi y’akaga gakomeje kuyogoza Akarere

Guverinoma y’u Rwanda ntihwema kugaragaza ko FDLR ari wo muzi w’ibibazo by’amahoro n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’imvugo z’urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa mu Karere k’ibiyaga Bigari.

Ni kenshi Guverinoma ya RDC itangaza ko yafashe ingamba zo kurwanya FDLR ariko bigahera mu mvugo gusa, mu gihe uyu mutwe ukomeza kubona inkunga za Leta ndetse igakomeza kurwana ifatanyije n’ingabo za FARDC. Binavugwa ko hari bamwe mu barwanyi b’intoranywa bo mu mutwe udasanzwe wiswe CRAP binjijwe mu gisirikare cya FARDC kandi ari mutwe w’abarwanyi ba FDLR.

Amakuru akusanywa n’inzego z’umutekano, agaragaza ko FDLR ikiri umutwe ukomeye urangwamo abasirikare bakuru bafite imyitozo ihambaye baboneye mu gihugu no mu mahanga, biganjemo abahunze u Rwanda nyuma yuko RPF – Inkotanyi ibamenesheje igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri Guverinoma ya Congo, kurandura uyu mutwe w’iterabwoba umaze imyaka irenga 30 wisuganya wanubatse inzego za Politiki n’iza gisirikare, ufite ingengabitekerezo wasigasiye iyo myaka yose, bizabasaba ubukangurambaga n’ibitero ku havugwa FDLR gusa.

Gen. Jacques Ychaligonza, yagize ati: “Turatangira ibikorwa bya gisirikare mu gace kose twamaze kumenya ko kabamo FDLR. Byanze bikunze, FDLR igomba kudushyikiriza intwaro. Ubutumwa dufite ni ubwo kurandura abanzi bose, imitwe yose yitwaje intwaro yo mu mahanga iba ku butaka bwacu, Ibi kandi bikubiye mu masezerano ya Washington. Ni yo mpamvu twatangije ibi bikorwa bya gisirikare.”

Kuva muri Kamena 2025 ubwo ibihugu byatangiraga urugendo rw’amasezerano yashyizweho umukono mu Kuboza 2025, Leta ya Kinshasa yavugaga ko yatangiye ibyo bikorwa ndetse yemeza ko igiye gufatanya n’u Rwanda n’abahuza mu gushyiraho intambwe zifatika zo kurandura uyu mutwe w’iterabwoba, ariko kugeza n’uyu munsi nta ntambwe ifatika iraterwa.

Itangazo ryashyizwe hanze muri Werurwe 2026, ryagaragazaga ko u Rwanda na RDC byemeranyijwe ku ngamba zihurijwe hamwe zigamije guhosha umwuka mubi no kwihutisha ibikorwa bifatika bigamije kurandura FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Iyo mikoranire igamije kugera ku ku ntambwe zisobanutse zigamije kurinda ubusugire bwa buri gihugu, gushyiraho agahenge no gukuraho ingamba zubwirinzi z’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye hukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe umutwe wa FDLR uzaba waranduwe utakiri ikibazo cy’umutekano ku Rwanda no ku Karere, inshingano nyamukuru zikaba ziri mu biganza bya Leta ya RDC mu gukemura burundu ibibazo ihereye mu mizi.

Ingabo za FARDC zivuga ko zagiye guhangana na FDLR, gufata abarwanyi bayo no kubafasha gutahuka

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA