Amasezerano yatumye Mike Kayihura amara imyaka 3 adakora indirimbo
Amakuru

Amasezerano yatumye Mike Kayihura amara imyaka 3 adakora indirimbo

MUTETERAZINA SHIFAH

July 8, 2025

Umuhanzi Mike Kayihura, yahishuye ko impamvu yatumye amara imyaka itatu adakora indirimbo, ari amasezerano yari yarasinye yamuzitiye.

Yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025, yisegura ku bakunzi b’ibihangano bye.

Yanditse ati: “Ntabwo nashoboye gusohora indirimbo iyo ari yo yose kubera amasezerano nasinye. Amasezerano nasinye arasa no kwagura igenamiterere y’imikorere yanjye. Byansubije inyuma imyaka 3, byagaragaraga nkaho nacitse intege mu ruganda rwa muzika.”

Uyu muhanzi avuga ko uko gutuza byatumye bamwe mu bantu bamuvaho.

Ati: “Abantu bamvuyeho abandi baranyibagirwa, ariko ubu nayarangije mwitegura, indirimbo nshya vuba.Ndabakunda.”

Mike Kayihura yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Tuza’ yagiye ku murongo we wa YouTube tariki 22 Werurwe 2022.

Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Trust me, Jaribu, Ice V yafatanyije na Dj Miller, Sabrina yakoranye na Kivumbi Kivumbi na Dany Beat, n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA