Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), yashoye miliyari 1 na miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugurira amashuri 228 yo mu bice bitandukanye by’u Rwanda amashyiga agezweho (azwi nka Muvero) akoresha ingufu nke kandi atangiza ibidukikije.
Ibyo bikoresho byatanzwe binyuze muri gahunda igamije kuvugurura imikorere y’urwego rw’uburezi, by’umwihariko mu kunoza uburyo amashuri ateguramo amafunguro y’abanyeshuri. Iyo gahunda yakomojweho n’intumwa za MINEDUC ubwo zasuraga Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Mater Ecclesiae ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, zireba uburyo iryo shuri rikoresha amashyiga ryahawe mu gikoni cyavuguruwe.
Iryo shuri rifite abanyeshuri 1 332, rikaba ribategurira amafunguro arimo n’imboga ryihingira mu mirima yaryo, hagamijwe kubafasha kubona indyo yuzuye, kugira ubuzima bwiza no gukomeza amasomo bafite imbaraga.
Umuyobozi wa Groupe Scolaire Mater Ecclesiae ya Gasaka, Hagenimana Martin, yabwiye abanyamakuru ko amashyiga agezweho yatumye habaho impinduka zifatika mu kugabanya amafaranga ishuri ryakoreshaga mu kugura inkwi, bityo anagabanya ibiti byatemwaga.
Yagize ati: “Aya mashyiga yagize akamaro cyane. Ndaguha urugero, mbere y’uko aza, buri gihembwe twakoreshaga amasiteri y’inkwi asaga 80, ariko ubu yagabanutse agera kuri 35. Mu mafaranga, mbere twakoreshaga arenga miliyoni 1,6 Frw, ariko ubu dukoresha ibihumbi 800 Frw gusa mu gihembwe, kandi tukarushaho kurengera ibidukikije.”
Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yazamuye ireme ry’uburezi
Ku bijyanye na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Mater Ecclesiae ya Gasaka yavuze ko yagize uruhare mu kongera imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri, kuko ibafasha kwitabira amasomo badahangayikishijwe no gushaka ibyo kurya.
Yagize ati: “Iyo urebye usanga abana bitabira amasomo buri munsi, ntawe usiba kandi bashishikaye. N’ikibazo cy’abana bata ishuri (dropout) ntikikigaragara nk’uko byahoze. Igihe batangazaga bashaka ibyo kurya ubu bakimara mu masomo, kandi ibyo byagize uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi mu buryo bufatika.”
Niyonshuti Dafani, ukora muri icyo kigo, yavuze ko amashyiga mashya yorohereje abakozi bo mu gikoni, agabanya igihe cyo guteka ndetse n’imyotsi yateraga ibibazo by’ubuzima. Yagize ati: “Urugero, guteka ibishyimbo byansabaga amasaha atatu, ariko ubu bitwara igihe kitageze ku isaha imwe. Ikindi, nta myotsi ikigaragara ishobora guteza indwara z’ubuhumekero, kuko byose bikorerwa mu gikoni gisukuye. Abanyeshuri na bo babona amafunguro ku gihe, bagahita basubira mu masomo badatakaje umwanya.”
Groupe Scolaire Mater Ecclesiae ya Gasaka iherereye mu Karere ka Nyamagabe, ifite abanyeshuri 1.332 n’abarimu 63. Iri shuri kandi rihinga imboga zifashishwa mu gutegurira abanyeshuri amafunguro. Mu byo ribagaburira harimo n’ibihumyo, bifite intungamubiri kandi bishobora gusimbura inyama mu mafunguro amwe n’amwe.
Intumwa za MINEDUC zashimye uburyo iri shuri rikoresha neza Muvero zahawe mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri ndetse no gutanga umusanzu waryo mu kurondereza ibicanwa habungabungwa ibidukikije.

