Urwego rw’Igihugu rushinzwe Guteza imbere imyuga n’Ubumenyingiro, (RTB) rwagaragaje ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa cyangwa abana bananiranye nkuko bamwe batarasobanukirwa babitekereza.
Ibyo byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ndetse asaba abantu bakibyumva gutyo guhindura imyumvire kuko umubare munini w’abize imyuga bahita babona imirimo.
Ibyo bishimangirwa n’imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko 80% by’abanyeshuri bose baba bize amasomo y’imyuga mu mashuri y’igihe gito babona akazi nyuma yo kuyarangiza.
Mu gihe 67% by’abanyeshuri basoreza mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, TVET, babona akazi nyuma y’amezi atandatu gusa barangije kwiga.
Naho 70% by’abarangiza mu mashuri makuru y’imyuga, Polytechnique, babona akazi nyuma y’amezi atatu basoje kwiga.
Eng. Umukunzi agaragaza ko bitewe na gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, (NST2) n’akamaro k’imyuga, abaturage bakwiye guhindura imyumvire kuko abize amashuri y’imyuga bakora ibyo batekerezaga ko bikorwa n’abanyamahanga.
Yagize ati: “Birasaba ko duhindura imyumvire tukumva ko amashuri y’imyuga atari ay’abaswa, atari ayo abantu bananiranye atari ayo abantu babuze ahandi bajya ahubwo tukumva akamaro kayo.”
NST2 ishimangira kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, (TVET) ndetse n’amashuri makuru rikajyana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro (VTCs) mu buryo bwo kwigira ku murimo bizongerwa bishyirwe muri buri Kagari mu gihugu hose.
Naho amashuri ya tekiniki, imyuga n’Ubumenyingiro, (TVET) n’amashuri makuru (HLIs) bizakomeza gutezwa imbere hifashishijwe ibikorwa remezo bigezweho ndetse ahabwe ibikoresho bihagije byo guteza imbere imyigishirize y’imibare, Siyansi, ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (STEM) no guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya bijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Eng.Umukunzi yanenze uburyo abanyamahanga badindije ubwenge bw’Abanyarwanda na Afurika bakabereka ko bo nta kintu bavumbura ahubwo bakwiye kwiga amateka yabo n’intambara barwanye, bityo ubwenge bwabo ntibukure.
Yagize ati: “Twabwiwe ko ikidukwiye ari ugufata amagambo mu mutwe gusa ariko kuyashyira mu bikorwa bireba abandi, ari nayo mpamvu wasangaga ibihugu byose muri Afurika umutungo kamere wabyo biwohereza hanze kandi mu by’ukuri twanabyikorera ari ibintu byoroshye cyane.”
Yongeyeho ati: “Badushyizemo ko tugomba kwiga ibyabo tukiga intambara barwanye ibyacu ntitubirebeho.”
Yagaragaje ko aho Isi igeze bisaba ko umuntu agira ubumenyi n’umwuga ufatika umubyarira inyungu kuko kutabimenya ntaho bitandukaniye no kutamenya gusoma no kwandika.
Yongeyeho ko kugira ngo bigerweho bisaba ubuhanga buhanitse no kubyaza umusaruro ikoranabuhanga kugira ngo umusaruro kamere utunganywe ndetse n’igihugu cyihaze mu byo gikeneye.
RTB yatangaje ibyo mu gihe abanyeshuri 4,562 ku wa 29 Gicurasi 2025, bazahabwa impamyabushobozi igaragaza ko barangije amasomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, (Rwanda Polytechnic).