Amasura mashya mu Mavubi yitegura guhangana muri FIFA Series 2026
Amakuru

Amasura mashya mu Mavubi yitegura guhangana muri FIFA Series 2026

SHEMA IVAN

March 16, 2026

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Stephen Constantine, yahamagaye abakinnyi 31 bazavamo 26 azifashisha mu mikino ya gishuti y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA Series 2026, izabera Kigali mu mpera z’uku kwezi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, ni bwo abatoza b’ikipe y’Igihugu bashyize ahagaragara urutonde rw’abo bifuza kuzakinisha muri iyi mikino. 

Iyi mikino ya FIFA Series 2026, izabera Kigali guhera tariki ya 26 kugeza kuya 31 Werurwe 2026.

Ni urutonde rugaragaraho abakinnyi  bahamagawe bwa mbere barimo Bigirimana Hugo, Uwineza Rene, Mickels Joy Slayd, Ndayishimiye Karl Matteo, Mickels Joy Lance na  Mickels Leroy Jacques. 

Harimo n’abakinnyi bari bamaze igihe badahamagarwa barimo Samuel Guelette, Hakim Sahabo na Byiringo Lague.

Uru rutonde ntirugaragaraho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier umaze iminsi yitwara neza. 

Umutoza Wungirije w’Amavubi, Nshimiyimana Eric, yavuze ko mu mpamvu zatumye Kwizera adahamagarwa harimo ko akunze kugaragaza ikibazo cy’imvune muri buri mukino akina.

Abandi bahamagawe ni abanyezamu Ntwari Fiacre, Niyongira Patience na Hakizimana Adolphe. 

Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel Mabaya, Nshimiyimana Yunus Imanishimwe Emmanuel, Niyomugabo Claude, Byiringiro Jean Gilbert na Uwumukiza Obed. 

Abakina hagati: Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Muhire Kevin, Kalisa Sven, Ruboneka Jean Bosco, Sahabo Hakim na Uwineza Rene.

Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd, Ndayishimiye Karl Matteo, Nshuti Innocent, Mickels Joy Lance, Biramahire Abeddy, Byiringiro Lague, Kwizera Jojea, Mickels Leroy Jacques, Kury Johan Marvin, Niyo David na Mugisha Gilbert. 

Amavubi azakina na Grenada tariki ya 27 Werurwe mu mukino wa mbere.

Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2026.

Uwineza Rene yahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi ku nshuro ya mbere
Rutahizamu Mickels Leroy Jacques ukinira Assabah FC nawe yahamagawe bwa mbere mu Mavubi
Umunyezamu Bigirimana Hugo yahamagawe mu Amavubi bwa mbere
Urutonde rw’Amavubi ruzakina imikino ya FIFA Series mu mpera z’uku kwezi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA