Amatara adakenewe azajya yizimya – Urubyiruko mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga
Ikoranabuhanga

Amatara adakenewe azajya yizimya – Urubyiruko mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga

KAMALIZA AGNES

March 31, 2026

Hari urubyiruko ruri gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga bya bimwe mu bibazo byugarije urwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda ruri gushakisha uko amashanyarazi ahari yabungabungwa binyuze mu kwirinda kuyasesagura; aho amatara n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bicometse bidakenewe bizajya byizima.

Ubushakashatsi buri gukorwa n’ikigo “Tajyire Group” binyuze mu ishami ryacyo ry’ubushakashatsi, kigaragaza ko cyamaze guhanga iryo koranabuhanga rizajya rimenya ko bimwe mu bikoresho bicometse kandi bitari gukoreshwa maze bikizimya. Iki kigo cyamaze kuganira n’Urwego rw’Ingufu rw’u Rwanda, (REG) ngo harebwe uburyo iryo koranabuhanga ryagezwa mu baturage bitarenze uyu mwaka.

Umuyobozi wa “Tajyire Group”, Gahungu Lambert agaragaza ko bari kwibanda ku bisubizo mu ikoranabuhanga ku bibazo babona mu ngufu z’amashanyarazi aho bari kwifashisha ubwenge buhangano mu gukemura ibyo bibazo kandi mu buryo burambye.

Avuga ko amashanyarazi ari ikintu cy’ingenzi igihugu gikeneye akaba ari yo mpamvu bahisemo gushaka uburyo bworoshye kandi burambye bwo kuyabungabunga.

Agira ati: “Uyu munsi nshobora kwibagirwa kuzimya amatara yo mu rugo; twaratekereje turavuga tuti amatara niba adakenewe si ngombwa ko hari umuntu ugenda ngo ayazimye. Yo ubwayo ashobora kumenya ko adakenewe akizimya cyangwa akamenya igihe ashobora kwaka no kuzima.”

Gahungu ashimangira ko binyuze mu biganiro na REG iryo koranabuhanga rishobora kuzakoreshwa muri uyu mwaka ariko hari n’ibindi biganiro bari kugirana bigamije koroshya no gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gushyira umuriro muri kashi pawa aho umuntu azajya awushyiramo bidasabye ko aba ayegereye cyangwa ayikoraho n’ibindi.

Gahungu avuga ko nubwo urubyiruko rukomeje gushaka ibisubizo mu ikoranabuhanga ariko bakeneye koroherezwa, ibyo baba bakozeho ubushakashatsi bikemerwa vuba. Kugeza ubu “Tajyire Group” imaze guha akazi abarenga 1,300 bakorera mu isoko ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse bakaba bafite n’ishuri ryigisha iby’ikoranabuhanga.

Muri Gahunda y’Igihugu ya 2 yo Kwihutisha iIerambere, intego ni ukugeza amashanyarazi ahantu hose hari ibikorwa remezo by’iterambere, no kugeza amashanyarazi mu tugari twose mu Gihugu no kongera uruhare rw’ingufu zisubira.

Hazongerwa ijanisha ry’ingo zifite amashanyarazi ubu zingana na 78,9% bikajyana n’intego yo kuyageza mu Tugari twose tw’Igihugu. Ingufu z’amashyanyarazi zizongerwa, hashingiwe ku ngano y’amashanyarazi akenewe n’ibiteganyijwe kugerwaho mu bukungu bijyanye na gahunda yo gukoresha amashanyarazi ku giciro gito.

Hazakomeza gutezwa imbere ubushakashatsi bugamije ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu nzego zirimo ubuzima, ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’izindi.

Gahungu Lambert, Umuyobozi wa Tajyire Group, avuga ko hari urubyiruko ruri gukora ikoranabuhanga rizunganira ingufu z’amashanyarazi
Hari urubyiruko ruri gukora ikoranabuhanga rizunganira ingufu z’amashanyarazi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA