Amatara ya Kigali Pele Stadium yatumye imikino ya APR FC na Rayon Sports yimurwa
Siporo

Amatara ya Kigali Pele Stadium yatumye imikino ya APR FC na Rayon Sports yimurwa

SHEMA IVAN

February 3, 2026

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘’Rwanda Premier League’’ rwatangaje ko imikino ibiri y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona arimo uwo Gasogi United izakiramo APR FC n’uwo AS Kigali izakiramo Rayon Sports, yari iteganyijwe gutangira Saa yahinduriwe amasaha kubera ikibazo cy’amatara kitarakemuka kuri Kigali Pelé Stadium izakira iyo mikino.

Bikubiye mu Itangazo uru rwego rwashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Gashyantare 2026.

Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Gashyantare 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium hari hateganyijwe kubera umukino wo kwishyura wa shampiyona hagati Gasogi United na APR FC.

Uyu mukino wigijwe imbere ushyirwa saa cyenda, kubera ikibazo cy’amatara yo kuri iki kibuga ataramara gutunganywa, dore ko yakunze kugaragaza ibibazo mu mikino hagati.

Undi mukino wigijwe imbere ni uwa AS Kigali na Rayon Sports, na wo uteganyijwe kuba ku wa Kane, tariki ya 5 Gashyantare 2026.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi iyi Stade igaragaje Ikibazo cy’amatara ubwo APR FC yatsindaga Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, wahagaze Iminota 20 kubera ibura ry’umuriro.

Si wo gusa wagaragayemo ibura ry’umuriro dore ko ku mukino wabaye tariki ya 11 Mutarama 2026, Al Hilal SC inyagira Amagaju FC ibitego 8-0 na bwo Moteli yagize Ikibazo umukino uhagarara hafi imikino 15.

Umukino wa Gasogi United na APR FC washyizwe saa Cyenda z’amanywa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA