Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ubutabera mu Rwanda bwagenze nabi imyaka myinshi, ahishura ko amategeko nadakoreshwa hazakoreshwa ubundi buryo.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024 mu muhango wo kwakira indahiro za Mukantaganzwa Domitilla uherutse kugirwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Hitiyaremye Alphonse, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Ni umuhango wabereye mu Ngoro Ishinga Amategeko, witabiriwe n’abayobozi Bakuru b’Igihugu.
Perezida Kagame yihanangirije abantu uyu munsi bafite ibitekerezo byo gusubiza u Rwanda mu mateka mabi rwanyuzemo akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Icyo gihe amategeko, ubutabera bugomba gukoreshwa, nibudakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.
Kwica abantu babuze amateka n’ubundi kuva igihe cyose banabuze n’ubuzima, hakaba hariho na Politiki yaganisha ahongaho ishaka kugirira nabi abarokotse, kubasanga mu ngo zabo bakabica, amategeko agomba gukora, nadakora hazakora ibindi.
Ibyo kandi ndabyatuye, ndabibabwiye buri wese anyumve, bigomba guhagarara.”
Yavuze ko abakinisha Politiki bakavuga amagambo ari aho, ari abari hanze, ari abari mu gihugu, abo bafatanyije ndetse bikajyamo n’amahanga agasa nkaho agiye kubigira ubusa, atari byo ko ubutabera bwahinduka ubusa.
Yagize ati: “Ntabwo turi ubusa, ntabwo ubutabera mvuga bukwiriye kuba buriho bwahinduka ubusa, nta Politiki yahindura ubutabera ubusa, ntibishoboka. Si ngomba ngo muzabibone, ntabwo ari ngombwa bishobora no guhagarara abantu batabibonye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko imigirire ya Politiki mbi yabayeho ariko ngo aho u Rwanda rujya, ni ahandi kandi ni ngombwa.
Ati: “Icyo dusaba abantu ni ukubyumva batyo bagakurikiza ibyiza byo kubana neza, bagakurikiza ubutabera n’amategeko tugomba kwisangamo. Abantu duharanira kubana neza kuko twese turi ibiremwa, turareshya ntawe usumba undi mu burenganzira.
Ni ko ubutabera bwacu bukwiriye kubidufashamo, sinifuza ko ubutabera bwananirwa kuduha ibyo, hakagomba gukoreshwa ubundi buryo. Nta buryo bundi bukwiriye kuba busimbura ubutabera ariko aho ubutabera butari, budakoze, ibindi birakorwa.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari abantu babuze ubutabera kurusha abandi, ibyo bikaba byaratumye havamo amateka y’Abanyarwanda bibuka buri gihe kandi ababaje.
Yashimiye Dr. Faustin Ntezilyayo wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku kazi keza n’abo bafatanyaga bakoze.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yavuze ko mu nshingano bahawe bazaharanira gutanga ubutabera ku gihe kuko ngo ubutinze ntibuba bukiri ubutabera.
Yashimiye Perezida wa Repubulika wabahaye inshingano zo kuyobora Urukiko rw’Ikirenga n’Urwego rw’ubucamanza.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa, yavuze ko batazatatira icyizere bagiriwe n’Umukuru w’Igihugu.