Amateka ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Sobanukirwa

Amateka ya bamwe mu bahanzi nyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

MUTETERAZINA SHIFAH

April 9, 2026

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hishwe Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni mu minsi 100 gusa, bicwa urw’agashinyaguro. Muri abo bishwe, harimo n’abahanzi. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yegeranyije amateka ya bamwe muri abo bahanzi. Ibihangano byabo ntibisaza; ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside barabikunda.

Sebanani Andre

Sebanani André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegi tura Gitarama, ubu akaba ari mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yabarizwaga mu itorero Indamutsa.

Sebanani Andre ni umwe mu bahanzi batazibagirana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Tariki 01 Nzeri 1979, yashyingiranywe na Mukamulisa Anne Marie babyarana abana bane ari bo, Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo Frida wavutse mu 1985 na Songa Aristide, ari we bucura, wavutse mu 1988.

Nk’uko bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangaza makuru, Sebanani yaje gukora kuri Radiyo Rwanda muri gahunda za Discothèque-Pho notèque, urwenya, Ubuvanganzo bw’umwimerere nyarwanda, umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Inda mutsa” aho yakinnye mu zirimo Nzashira Ingurugunzu nkiri Ngagi, Icyanzu cy’Imana (Uwera), n’izindi.

Mu 1990, Sebanani yaje gufungwa mu bo Leta ya Habyarimana yitaga ibyitso by’Inkotanyi. Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntiba korana n’ibyitso. nyuma aza kwicwa muri Jenoside yako rewe Abatutsi mu 1994.

Indirimbo zirimo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza, Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha we Anne Marie, Nkumbuye umwana twareranywe n’iz indi zinyuranye, ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Rugamba Sipiriyani

Rugamba Sipiriyani, umufasha we n’abana be batandatu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, harokoka abana bane

Izina Rugamba ni izina rikuru mu buhanzi nyar wanda. Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi, ibitabo n’imivugo yari yarashinze itorero Amasimbi n’Amakombe. Yavu kiye mu cyahoze ari Komini Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu mwaka wa 1935. Yashakanye na Mukan sanga Daphrose (wavutse mu 1944), bari barabyaranye abana 10. Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose bicanywe n’abana babo 6, tariki ya 7 Mata 1994, ku ikubitiro rya Jenoside yako rewe Abatutsi, harokoka abana bane.

Rugamba yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ari ko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye. Ibyo bigaragarira mu ndirimbo zisaga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Imwe mu nkuru zasohotse mu kinyamakuru ‘Imvaho Nshya’ muri Mata 2011, ivuga ko ubwo Rugamba yicwaga muri Jeno side yakorewe Abatutsi mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we. Ku wa 13 Werurwe 2024, ni bwo umuhungu we witwa Dorcy Rugamba yamuritse igitabo yise ‘Hewa Rwanda’ gikubiyemo inkuru y’uburyo abasirikare 20 bari bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu bigabye mu rugo rwabo ku wa 7 Mata 1994 i saa yine za mugitondo bakica ababyeyi be n’abavandimwe be.

Bizimana Loti

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ yicanywe nabe bose, umuryango we urazima

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, na we yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu.

Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga. Yamenyekanye cyane mu bitaramo n’indirimbo nka Patoro, Nta munoza, Musa nabera, Cyabitama n’iyitwa ‘Uzaza ryari’ bamushinje ko yavugaga gutaha kw’Inkotanyi mu Rwanda.

Bizimana ni mwene Samsoni Karera na Mukandebe Aloysie bo muri Nyantango ubu ni mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba aho yavutse mu 1949. Amashuri ye yose yayigiye i Gitwe ubu ni mu Karere ka Ruhango. Uyu muhanzi yicanywe nabe bose maze umuryango we urazima. Bizimana Loti yishwe afite imyaka 45.

Karemera Rodrigue

Karemera Rodrigue yishwe afite imyaka 37 y’amavuko yicwa tariki 20 Gicurasi 1994

Ku rutonde rw’abahanzi bishwe muri Jenoside yako rewe Abatutsi mu 1994 harimo na Karemera Rodrigue nk’umwe mu bihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi. Yabonye izuba mu mwaka wa 1957, avukira anakurira mu Karere ka Rwamagana. Akaba yari umwana w’imfura mu muryango w’abana bane.

Mu rugendo rwe rw’amashuri, amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto ya Zaza iherereye mu Karere ka Ngoma. Mu mwaka wa 1973 ubwo imwe mu miryango y’Abatutsi yame neshwaga abandi bakicwa, Karemera Rodrigue n’umuryango we bahungiye i Burundi, nyuma ariko baza kugaruka batura mu mujyi wa Kigali i Gikondo.

Tariki 20 Gicurasi 1994 ni bwo umuhanzi Karemera Rodrigue hamwe n’umufasha we ndetse n’umwana we w’im fura witwa Karemera Valerie bishwe, nyuma yo kugabwaho igitero n’Interahamwe aho bari batuye i Gikondo Camp Zaire.

Uwo muhanzi akaba yarishwe arashwe, gusa abana be babiri ari bo Bigabo Janvier na Iradukunda Valery Karemera, bashoboye gucika intera hamwe bakaba bakiriho. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa Karemera Rodrigue wamenye amakuru yuko hari undi mwana yasize yibarutse ku wundi mugore, Uwo mwana witwa Karemera Patrick, kuri ubu ariho akaba atuye i Rwamagana.

Bizimungu Dieudonné n’umu gore we Uwimbabazi Agnes

Bizimungu n’umugore we Uwimbabazi bazwi mu ndirimbo Ibanga ry’ibango biciwe rimwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Bizimungu Dieudonnée yavu kiye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu 1959, akaba yarishwe hamwe n’umu fasha we Uwimbabazi Agnes. Bizimungu Dieudonné yishwe afite imyaka 35 naho Uwim babazi Agnes afite 34. Basize umwana umwe w’umukobwa witwa Akayezu Noëlla. Aba bombi bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibango ry’ibanga, Urujeje rw’imisozi igihumbi, Ikirezi, Inzovu y’imirindi n’izindi nyinshi zigikundirwa umurindi n’ingoma zitanga umunezero ku bazitega amatwi.

Mu gusoza iyi nyandiko, nubwo Imvaho Nshya ibagejejeho amateka y’aba bahanzi, si ukuvuga ko ari bo bahanzi bonyine bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari n’abandi. Uretse n’abahanzi kandi hari n’amatsinda (Orchestres) menshi yasenyutse andi acika intege kubera gupfusha bamwe mu bari bayagize. Orchestres y’icyo gihe izwi kandi igikora ni iyitwa ‘Impala gusa’. Abakunzi b’umuziki nyarwanda, Imiryango, abavandimwe n’inshuti zabo bahora bavuga ko batazigera bibagirwa abo bahanzi kuko bavukijwe ubuzima bazira uko bavutse kandi ngo ibihangano byabo bizahora ari urwibutso uko ibinyejana bizahora bisimburanwa.

Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA