Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), gitangaza ko kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biri mu byatumye havugururwa integanyanyigisho.
Ikiganiro cyihariye Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Mbarushimana Nelson yahaye Imvaho Nshya, yavuze ko hari ibitabo byunganira integanyanyigisho cyane cyane ibivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Kuva hajyaho integanyanyigisho ihuriye ku bushobozi mu 2015, hari ubundi bushakashatsi bwagiye bugaragazwa.
Byabaye ngombwa ko izo nteganyanyigisho tuzivugurura kandi noneho zigatangirira mu mashuri y’incuke.”
Dr Mbarushimana agaragaza ko hari udukuru twashyizwe mu nteganyanyigisho twigisha abana kudakora ikibi ahubwo agaharanira gukora icyiza.
Umwana ngo atangira gukura azi ko iki ari kibi, iki ari cyiza ariko binyuze mu mashusho magufi kandi yumvikana.
Ati: “Bityo rero ibyo byarakomeje mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye.”
Amateka yigishwa mu byiciro bitandukanye by’amashuri, ubuyobozi bwa REB buvuga ko higishwamo amateka ya mbere y’abakoloni, mu gihe cy’ubukoloni, nyuma ndetse igihe cya Jenoside na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uko bihagaze ubu.
Dr Mbarushimana agira ati: “Ni ubutumwa buba buri mu nteganyanyigisho aho umunyeshuri ajya kurangiza amashuri yisumbuye azi Jenoside icyo ari cyo, icyayiteye no kuyikumira.”
REB yavuze ku gitabo cyanditswe na Daniel Le Scornet, Umufaransa ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ‘À la Jeunesse du Rwanda et de la Terre comprendre le mécanisme génocidaire’.
Ubuyobozi bwa REB bwagaragaje ko iki kije kunganira ibindi byamuritswe bivuga kuri Jenoisde yakorewe Abatutsi cyane cyane ko kigaragaza ko urubyiruko rw’u Rwanda rw’ejo rugomba kumenya ibyabaye mu Rwanda kandi bakabikumira.
Dr Mbarushimana, Umuyobozi Mukuru wa REB, yagize ati: “Ibyo byose biza byunganira integanyanyigisho ariko noneho harimo ubutumwa bwo kuvuga buti ntibizongere, bakamenya ibyabaye, bakabyumva neza ariko bakabikumira kugira ngo bitazongera.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze gishishikariza abanditsi kwandika bagerageza koroshya no gushyira mu magambo yumvikana, basobanura icyateje Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko yahagaritswe.
Inshingano z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, ni ukuzamura ireme ry’uburezi kuva mu mashuri y’incuke, mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ayihariye.
Muri zimwe mu nshingano zacyo, ni ugutegura integanyanyigisho n’imfashanyigisho igizwe n’igitabo cy’umunyeshuri n’icy’umwarimu.
Ibyo byose bitunganywa na REB yabirangiza ikabyohereza mu mashuri kugira ngo umunyeshuri abashe kwiga ndetse n’umwarimu abashe kwigisha.