Amaterasi yakozwe mu gice cy’Ibirunga yatumye umusaruro wikuba 4
Ubukungu

Amaterasi yakozwe mu gice cy’Ibirunga yatumye umusaruro wikuba 4

NYIRANEZA JUDITH

December 19, 2025

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Mukamira bavuga ko ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere bakorera ahaciwe amaterasi, bwabafashije kurwanya isuri, bituma umusaruro wiyongera uva kuri toni 5 kuri hegitari ugera kuri toni 20 kuri hegitari.

Abo baturage bashimangira ko kuba barahuguwe ku buryo bwo gufata neza ubutaka, bagahinga mu materasi kimwe no gukoresha neza inyongeramusaruro, byabahinduriye ubuzima.

Nteziryayo Fidele avuga ko mbere y’uko umushinga wo kurwanya ibiza mu gace k’Ibirunga, kwagura Pariki no kongera ubudahangarwa ku bidukikije mu muhora wa Vunga (VCRP: Volcanoes Community Resilience Project) ubakorera amaterasi, imvura yakonkobokanaga imbuto n’ifumbire bateye kubera ko hari imisozi ihanamye.

Ati: “Amaterasi yaje tuyakeneye, imisozi yacu yari ifite ubuhaname burebure, bigatuma isuri iza ikamanura ibyo twahinze bikamanuka mu kabande, ariko amaterasi yarinze ubutaka kongera kugenda, igihingwa duhinze kikagumamo. Kera tugihinga bisanzwe tutarakora amaterasi, kuri hegitari twezaga nka toni 5 cyangwa 6, ariko ubu twakuyemo toni 20 z’ibirayi kuri hegitari.”

Ati: “Iyo twakoreshaga ifumbire, ubutaka bwaragendaga bukajyana n’ifumbire, ari ifumbire y’imborera, ari mvaruganda, byose byaragendaga ariko iyo urebye imborera twakoreshaga icyo gihe n’ubu usanga noneho itinda mu butakakuko itagitemba.

Kuri ha dukoresha toni 10 z’ifumbire y’imbrera. Buri gihe kugira ngo ibihingwa bise nza dushyiramo ifumbire, gusa ubu itindamo, dushobora kongeramo nke. Koperative ikorera kuri ha 8.

Maniraguha Alice wo mu Mudugudu wa Nengo, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze we avuga ko ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ikirere, bakorera mu nzu yabugenewe (green house) butanga umusaruro mwiza.

Yagize ati: “Ubu buhinzi butanga umusaruro mwiza, kuko nk’ubu izi nyanya zihinze muri green house, tuzasaruramo Toni 10 000 mu mezi 6. Ikilo kimwe kigura amafaranga 1200. Urumva ko umusaruro ni mwinshi ni nako utanga amafaranga.”

Yavuze ko mbere yabaga mu butubuzi bw’ibirayi, ariko ubu akora mu buhinzi bw’imboga bukorerwa muri green house.

Amaterasi bayavuga imyato

Abahinzi bahinga mu materasi yakozwe mu Murenge wa Mukamira bayavuga imyato, kuko basigaye beza, imirima yabo itakijyanwa n’isuri.

Gashango Felicien, umwe mu bakorera mu materasi ku musozi wa Mutera mu Mudugudu wa Kabere, Akagari Kanyovu, mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko uwo musozi utaracibwaho amaterasi, amazi yatwaraga imyaka.

Umuhinzi w’ibirayi, Gashango Félicien, ahamya ko amaterasi yatumye umusaruro wiyongera

Yagize ati: Uyu musozi utaracibwaho amaterasi, amazi yarazaga agatwara imyaka, agakushumura imyaka yatewe akayimanukana mu mugezi wa Mutera, ku buryo Ibiza byazaga ari byinshi. Ariko nyuma yaho amaterasi akorewe, abaturage babonyemo n’akazi, bagatunga ingo zabo.”

Yongeyeho ko isuri yagabanyutse, umusaruro w’ibirayi ukiyongera.

Ati: “Ibirayi birimo urabona biteye neza, amataerasi arafata amazi, ku buryo abaturage dushyiramo ifumbire mvaruganda n’imborera, ikagumamo ku buryo igaburira imyaka nta kibazo. Byaduteje imbere, Hari aho twasaruye hafi kuri ha 1, havuye toni 20 z’ibirayi.”

Yongeyeho ati: “Abaturage bakunze amaterasi bakimara kubona uwo musaruro, n’aho uyu mushinga VCRP utakoze amaterasi, hari uburyo bari kuwushaka ngo nabo bakorerwe amaterasi.”

Kuri hegitari mbere ntitwarenzaga toni 3 cyangwa 5, ubu hari aho koperative yateye toni 1 y’birayi basarura toni 20.”

Akomeza avuga ko kuva umushinga VCRP wahagera babonye akazi, abantu bajya mu bimina byo kuzigama no kuguriza, hari n’abaguze amatungo magufi nk’inkoko, intama n’andi.

Ibiranga ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe

Ni ubuhinzi bubungabunga ibidukikije kandi bugahangana n’imihindagurikire y’ikirere, bityo bugatanga umusaruro mwinshi.

Impuguke mu bijyanye n’ubuhinzi butangiza ibidukikije Muvandimwe Olivier, yasobanuye ko ubwo buhinzi bunihanganira imihindagurikire y’ikirere bushingira ku bintu bitatu by’ingenzi.

Yagize ati: “Ubuhinzi butangiza ibidukikije bukozwe neza buzamura umusaruro, bwihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi bugatuma hatabaho kohereza ibyuka byangiza ikirere.”

Yakomeje asobanura konhari ibikorwa bitandukanye bituma ubuhinzi butangiza ibidukikije harimo amaterasi nk’ayakozwe n’Umushinga VCRP mu gace k’ibirunga, guhinga mu nzu zabugenewe (green house) n’ibindi kandi abaturage nk’abafatanyabikorwa bahawe amahugurwa ajyanye n’ubwo buhinzi, banatangiye kubukora ubwabo bibonera inyungu irimo kuko umusaruro mwinshi uva ku butaka buto.

Uburyo bukomatanyije ni igisubizo ku kubungabunga ibidukikije

Dusengimana Theophile, Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y’Ingaruka z’Imibereho myiza (Social Risk Management Specialist) muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), yabwiye Imvaho Nshya ko iyo ibidukikije bibungabunzwe bigira aho bihurira n’ubuhinzi butanga umusaruro.

By’umwihariko mu Karere k’Ibirunga, yavuze ko hari umushinga VCRP ugira uruhare mu kurwanya ibiza.

Ati: “Intego ya VCRP harimo kurwanya ibiza bikomoka ku mazi, kugabanya ibyo biza, biciye muri gahunda yo kubaka ibikorwa remezo bigabanya umuvuduko w’amazi. Mu buhinzi hazamo gusubiranya ubutaka, gutera ibiti bivangwa n’imyaka bikiyongera kuri tekinoloji yo gukoresha ‘green house’.”

Yakomeje asobanura ko abaturage bahawe amahugurwa ku kubungabunga ibidukikije, by’umwihariko abazimurwa aho kwagurira Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bikazabafasha kuzakomeza gusigasira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, kuko babisobanukiwe bakabona ibyiza birimo.

Amazi ntagitembana imyaka kubera ko hakozwe amaterasi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA