Amavubi U17 yamenye itsinda arimo muri CECAFA  
Amakuru

Amavubi U17 yamenye itsinda arimo muri CECAFA  

SHEMA IVAN

September 23, 2026

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, yatomboye Sudani, Somalia na Sudani y’Epfo mu mikino ya mu CECAFA U-17 yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.

Iri rushanwa rizahuza ibihugu 10, rikabera i Kigali kuva ku wa10 Nzeri kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, rikinirwe kuri Kigali Pele Stadium.

Amavubi U-20 yisanze mu Itsinda A hamwe na Sudani, Somalia na Sudani y’Epfo. Mu Itsinda B harimo Uganda, Ethiopia n’u Burundi, mu gihe Itsinda C rigizwe na Tanzania ifite igikombe giheruka, Djibouti na Kenya.

Amategeko y’iri rushanwa ateganya ko ikipe izasoza ku mwanya wa mbere muri buri tsinda izahita ibona itike ya kimwe cya kabiri cy’irangiza. 

Haziyongeraho ikipe imwe yabaye iya kabiri mu matsinda yose, izaba ifite umusaruro mwiza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ni yo azahagararira akarere ka CECAFA mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizakinwa mu 2027 muri Morocco.

U Rwanda ntirwigeze rubasha kurenga amatsinda mu irushanwa riheruka gukinwa mu 2024, kuko Amavubi U-17 yasezerewe itsinzwe imikino yose yakinnye uko ari ine, itaha amara masa.

Ikipe y’u Rwanda izaba igamije gukora neza kurusha uko yitwaye mu irushanwa riheruka, aho izaba ishaka no guhatanira itike y’igikombe cya Afurika iheruka gukina mu 2011 ubwo cyaberaga mu Rwanda.

Amavubi U 17 yamenye itsinda iherereyemo muri CECAFA

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA