Amavubi yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha kuri Benin na Afurika y’Epfo
Siporo

Amavubi yahamagaye abakinnyi 23 azifashisha kuri Benin na Afurika y’Epfo

SHEMA IVAN

October 1, 2025

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 23 azakoresha mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026 ku mukino u Rwanda ruzahuramo na Benin na Afurika y’Epfo muri uku kwezi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, ni bwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Adel Amrouche, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha muri iyi mikino ibiri.

Muri uru rutonde umukinnyi wahamagawe ku nshuro ya mbere ni rutahizamu Joy-Lance Mickets w’imyaka 31 ukinira Sabah FK yo mu Cyiciro cya mbere muri Azerbaijan.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 amaze gutsinda ibitego bitatu. 

Aba ni abakinnyi bazakina umukino wa Benin uteganyijwe tariki ya 10 Ukwakira kuri Stade Amahoro, mbere yo gusoza iyi mikino rusura Afurika y’Epfo ku wa 14 Ukwakira 2025.

Mu banyezamu harimo Ntwari Fiacre, Buhake Twizere Clement na Ishimwe Pierre.

Ba myugariro ni Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Kavita Phanuel, Mbaya Byiringiro Jean Gilbert, Niyomugabo Claude, Nkurikiyimana Daryl Nganji, Nshimiyimana Emmanuel na Nshimiyimana Yunusu. 

Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Hamon-Aly-Enzo na Ishimwe Annicet. 

Ba rutahizamu ni Mugisha Gilbert, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Biramahire Abbedy, Gitego Arthur, Joy- Lance Mickets. 

Kugeza ubu Itsinda C riyobowe na 

Bénin n’amanota 14 inganya na Afurika y’Epfo ya Kabiri. 

Nigeria ya gatatu ifite amanota 11, inganya n’u Rwanda rwa kane. Lesotho ya gatanu ifite amanota 9 mu gihe Zimbabwe ya nyuma ifite 4 mu mikino 8 imaze gukinwa.

Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bose bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira 2025.

Joy-Lance Mickels ufite inkomoko mu Budage yahamagawe bwa mbere mu mavubi
Urutonde rw’abakinnyi 23 Amavubi azakoresha ku mukino wa Benin na Afurika y’Epfo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA