Amavubi yahamagaye Abakinnyi bitegura Benin na Lesotho
Siporo

Amavubi yahamagaye Abakinnyi bitegura Benin na Lesotho

SHEMA IVAN

May 10, 2024

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Frank Spittler Torsten, yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 bazitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri y’umunsi wa Gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 u Rwanda ruzasuramo Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bahamagawe.

Ni urutonde rugaragaraho amazina atari aherutse guhamagarwa arimo Samuel Guelette ukinira RAAL Louviere yazamutse mu cyikiciro cya kabiri mu Bubiligi, Rafael York ukinira Gefle IF yo mu cyikiro cya kabiri muri Sweden na Maes Dylan Geogres ukinira Jelgava FS yo muri Latvia wahamagawe bwa mbere.

Urutonde rw’Abakinnyi 37 bahamagawe mu mavubi

Abazamu: Ntwali Fiarce, Wenseens Maxime, Muhawenayo Gad, Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience.

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanishimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Rwatubyaye Abdul.

Abo Hagati: Maes Dylan Georges Francis, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Ndikumana Fabien, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Tuyisenge Arsene, Dushimimana Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Rafael York na Hakim Sahabo.

Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Gitego Arthur na Mugisha Didier.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzasura Benin tariki 6 Kamena 2024, umukino uzakinwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire nyuma yaho impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Générale Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Naho umukino wa kabiri na Lesotho uzakina tariki 11 Kamena 2024 muri Afurika y’Epfo aho isazwe yakirira imikino yayo.

Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024 iyi mikino.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA