Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko mu rwego rwo kongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bemerewe ko agahimbazamusyi basanzwe bahabwa bitewe n’umusaruro bagezeho kazikuba kabiri mu mikino basigaje gukina mu yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Byatangajwe na Visi Perezida wa kabiri ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Bamako yitegura umukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K uzabera kuri Stade du 26 Mars.
Yagize ati: “Tubifashijwemo na Minisiteri ya Siporo agahimbazamusyi basanzwe bahabwa ko gutsinda kikubye kabiri ku mikino yose isigaye mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika”
Buri mukinnyi w’Amavubi asanzwe ahabwa miliyoni 1,5 Frw ku mukino yatsinze n’ibihumbi 750 Frw ku wo yanganyije. Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yaba atsinze Mali, buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw, naho mu gihe amakipe yombi yanganyije, agahimbazamusyi kakaba miliyoni 1,5 Frw.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, Amavubi akora imyitozo ya nyuma kuri Stade du 26 Mars, ari na yo izakira umukino wayo na Mali ku wa Gatanu. Nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane wo kwishyura uzabera muri Sitade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Iyi mikino ibiri yo mu Itsinda K u Rwanda ruzahura na Mali ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027 kuko ibihugu byombi ari byo biyoboye Itsinda n’amanota atandatu kuri atandatu.
