U Rwanda ruheruka gutsindwa Bénin na Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, rwazamutseho imyanya ine ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwashotse kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025, rwisanga ku mwanya wa 131 ku Isi.
Buri kwezi, Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rishyira hanze uko amakipe y’ibihugu aba yarakurikiranye bigendanye n’imikino iba yarakinwe, yaba iy’amarushanwa cyangwa iya gicuti itandukanye.
Muri uku Kwakira 2025, u Rwanda rwakinnye imikino ibiri isoza iyo mu Itsinda C yo gushaka itike y’igikombe cy’IsI yombi yatsinzwe harimo uwo Benin yatsinze igitego 1-0 nundi Afurika y’Epfo yatsinze ibitego 3-0.
Uyu musaruro nke watumye iyi kipe itakaza amanota 15, iva ku mwanya 127 igera ku mwanya 131 n’amanota 1117.78.
Argentine, Espagne, u Bufaransa, u Bwongereza na Portugal byakomeje kuyobora ibindi bihugu mu myanya itanu ya mbere.
Ibihugu bitanu bya mbere muri Afurika ni Maroc ya 12 ku Isi nyuma yo kumanuka umwanya ibiri, Sénégal ya 18 yagumye ku mwanya yariho, Misiri ya 32 yazamutseho imyanya itatu, Algeria ya 35 yazamutse imyanya itatu na Nigeria ya 41 yazamutse imyanya ine.
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iyo iza hafi ya 60 yagumye ku mwanya yariho, Uganda ya 83 yamanutse umwanya umwe, Tanzania ya 107 yagumye ku mwanya yariho, Kenya ya 109 yazamutse imyanya ibiri, mu gihe u Burundi bwa 145 bwamanutseho imyanya ine.
Niger ni yo yazamutse imyanya nyinshi ku Isi (9) iva ku mwanya 117 ijya ku mwanya 108 mu gihe u Bugereki bwatakaje imyanya umunani ndetse na Suède itakaza amanota 27,63.
Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 21 Ugushyingo 2025.