Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yamenye ibibuga izakirirwaho na Bénin na Lesotho mu mikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe muri Kamena 2024.
Iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi ikaba iteganyijwe muri uku kwezi gutaha kwa Kamena aho u Rwanda ruzabanza gusura Bénin tariki ya 6 Kamena 2024 mbere yo kujya muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki ya 11 Kamena.
Umukino wa Benin n’Amavubi uzakinwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivoire nyuma yaho Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.
Mu gihugu, Lesotho byari bimenyerewe ko yakirira imikino yayo muri Afurika y’Epfo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko ikibuga Bénin isanzwe yakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko Amavubi azatangira umwiherero tariki 20 Gicurasi 2024, yitegura iyi mukino iri muri Kamena ahitezweho kuzagaragaramo amasura mashya.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, Perezida wa FERWAFA Munyantwali Alphonse yemeje ko hari abakinnyi bashya bakina hanze bazakomeza kwiyongera mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Ati: “Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho.”
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.