Ikipe y’igihugu “Amavubi” y’abakina imbere mu Gihugu yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego byinshi yayitsindiye iwayo mu mikino yombi mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024)
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, kuri Stade Amahoro.
Umukino ubanza Amavubi yari yatsindiwe i Juba ibitego 3-2 na Sudani y’Epfo.
Amavubi yasabwaga gutsinda uyu mukino n’ikinyuranyo cy’ibitego byinshi agasigara ategereje kuba ikipe imwe muri ebyiri CAF izafata zizasimbura Tuniziya na Libya zikuye muri iri rushanwa.
Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 9 ku ishoti rikomeye ryatewe na Tuyisenge Arsene ari hafi y’urubuga rw’amahina umunyezamu Juma ashyira umupira muri Koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 16, Amavubi yahushije igitego kidahushwa ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Juma awukoraho gato awushyira ku mutambiko w’izamu, ugarukira Mugisha Didier awusubijemo ujya hanze.
Ku munota wa 34, Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene ku ishoti yatereye kure, umupira ukora kuri Mugisha Didier mu rubuga rw’Amahina, umunyezamu Juma awukoraho ukubita ipoto umugarukira ku mugongo ujya mu izamu.
Ku munota wa 37, Amavubi yahushije igitego kidahushwa kuri Coup Franc yatewe na Muhire Kevin, umunyezamu Juma asohoka nabi arekura umupira usanga Gilbert ari wenyine imbere y’izamu, ariko ntiyashobora gushyira mu izamu ryari ryonyine.
Mbere y’uko Igice cya mbere kirangira umusifuzi wa kane yongeyeho umunota umwe w’inyongera.
Ku munota wa 45+2, Amavubi yabonye penaliti ku mupira Niyomugabo Claude wari mu rubuga rw’amahina, Joseph Malish akora umupira n’akaboko. Umusifuzi yemeza penaliti.
İyi penaliti yahushijwe na Kapiteni Muhire Kevin ku mupira yateye mu maboko y’umunyezamu uwufata bitamugoye.
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ayoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Amavubi yatangiranye impinduka Mugisha Didier asimburwa na Mbonyumwami Taiba.
Ku munota wa 51, Amavubi yongeye guhusha uburyo bw’igitego cya kabiri ku makosa yakozwe na Myugariro wa Sudani Benjamin Laku umupira usanga Mugisha Gilbert wasabwaga kuyifungura ashyira umupira mu rushundura, ariko ateye umupira ujya hejuru cyane.
Ku munota wa 58, Amavubi yatsinze igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin ku makosa na ba myugariro ba Sudani y’Epfo abambura umupira awushyira mu izamu.
Ku munota wa 81, Amavubi yahushije igitego kidahushwa ku mupira Mbonyumwami Taiba yakinanye neza na Muzungu waterekeye umupira Ruboneka ariko awuteye ujya hanze.
Ku munota wa 82, Sudani y’Epfo yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na David Sebith ku mupira yahawe ari ku ruhande rw’ibumoso agasiga myugariro Niyomugabo Claude ahita aroba umuzamu Hakizimana Adolphe
Ku munota wa 90+3 Amavubi yashoboraga kubona indi penaliti ku mupira Ruboneka Bosco yateye mu izamu rya Juma, uyu munyezamu arawukuramo awuha Kevin ashatse kuwusubizwamo akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko nta cyabaye.
Umukino warangiye Amavubi atsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1 mu mukino nyuma y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.
Amakipe yombi yanganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Sudani y’Epfo isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.
U Rwanda ruzategereza umwanzuro wa CAF niba ruzaba kimwe mu bihugu bizahagararira akarere ka CECAFA mu irushanwa rizakinirwa muri Kenya, Uganda na Tanzania muri Gashyantare 2025.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi
U Rwanda
Hakizimana Adolphe(GK), Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Mugisha Didier, Serumogo Ally, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Kanamugire Roger, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Arsene na Nsabimana Aimable.
Sudani y’Epfo
Juma Jenaro Awad (GK), Benjamin Laku L, Pal Paul Puk Kun, Joseph Malish, Ebon Malish Ezbon, Omar Luate Michel, Wani Ivan, Gordon Samuel T, Patrick Oleo Jimmy, Mandela Malish na Emmanuel Jowang K.