Amavubi yatangiye Umwiherero utegura Imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 
Siporo

Amavubi yatangiye Umwiherero utegura Imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 

SHEMA IVAN

May 20, 2024

Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yatangiye Umwiherero yitegura imikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane u Rwanda ruzasuramo na Benin na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi biganjemo abakina imbere mu gihugu batangiye umwiherero bitegura iyi mikino ibiri. 

Urutonde rw’Abakinnyi 37 bahamagawe mu mavubi 

Abazamu: Ntwali Fiarce, Wenseens Maxime, Muhawenayo Gad, Hakizimana Adolphe na Niyongira Patience.

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Nsengiyumva Samuel, Niyomugabo Claude, Ishimwe Christian, Imanashimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Rwatubyaye Abdul. 

Abo Hagati: Maes Dylan Georges Francis, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Iradukunda Simeon, Mugisha Bonheur, Ndikumana Fabien, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Tuyisenge Arsene, Dushimina Olivier, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Rafael York na Hakim Sahabo.

Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Hakizimana Muhadjiri, Nshuti Innocent, Gitego Arthur na Mugisha Didier.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzasura Benin tariki 6 Kamena 2024, umukino uzakinwa kuri Felix Houphouet Stadium Abidjan muri Cote d’Ivore nyuma y’aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) itangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Naho umukino wa kabiri na Lesotho uzakina tariki 11 Kamena 2024 muri Afurika y’Epfo aho isazwe yakirira imikino yayo.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu kwezi k’Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA