Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina imikino ibiri na Mali yo mu Itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, batangiye umwiherero.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo bamwe mu bakinnyi bahamagwe bageze kuri hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kugira ngo batangire umwiherero.
Mu bakinnyi bamaze kuhagera biganjemo abakina mu Rwanda. Aba barimo Hakizimana Adolphe, Byiringiro Jean Gilbert Uwiyaremye Fidal ba APR FC, Uwumukiza Obed, Ganijuru Ishimwe, Iradukunda Elie Tatou, Mugisha Yves ba Rayon Sports, Niyongira Patience wa Police FC na Hamis Hakim wa Kiyovu Sports.
Mu bakina hanze y’u Rwanda umunyezamu Ntwari Fiacre ukinira Kruger United yo muri Afurika y’Epfo ni we wabimburiye abandi kugera mu mwiherero. Hari kandi Niyomugabo Claude, Muhire Kevin na Nshuti Innocent bamaze iminsi badafite amakipe yo gukinira.
Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027 kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu.
Umukino ubanza uzabera i Bamako muri Mali, tariki ya 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’iminsi ine, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, kuri Sitade Amahoro.
Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.







