Amavubi yatsindiye Nigeria iwayo, abura itike ya “CAN 2025”
Amakuru

Amavubi yatsindiye Nigeria iwayo, abura itike ya “CAN 2025”

SHEMA IVAN

November 18, 2024

Ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatsindiye Nigeria iwayo ibitego 2-1, ariko ibura amahirwe yo gukina Igikombe cy’Afurika cya 2025 nyuma y’uko Libya inaniwe gutsinda Bénin byanganyije ubusa ku busa. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, ubera kuri Godswill Akpabio International Stadium. 

Amavubi yagiye muri uyu mukino asabwa amanota atatu ariko Libya igatsinda Benin kugira ngo u Rwanda rusubire mu Gikombe cy’Afurika ruherukamo mu 2004. 

Amavubi yatangiye ashaka guhererekanya neza mu kibuga hagati, ariko nyuma y’iminota 15 atangira kwifashisha ipande za Dushimimana Olivier na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 18 ni bwo u Rwanda rwageze imbere y’izamu rugerageza gushaka igitego binyuze muri koruneri, ariko Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ananirwa kuwutera mu izamu, Bruno Onyemaechi awukuraho.

Nigeria yageze aho yongera imbaraga mu kibuga hagati, bituma abakinnyi b’Amavubi batangira gukora amakosa yavuyemo amakarita abiri hakiri kare yahawe Bizimana Djihad na Mugisha Bonheur.

Ku munota wa 45, Nigeria yabonye amahirwe yashoboraga gushyira Amavubi mu bibazo, ubwo Kelechi Iheanacho yateraga ishoti rikomeye ariko Ntwari Fiacre akarikuramo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa 

Mu gice cya Kabiri, Amavubi yatangiye yataka cyane izamu rya Nigeria binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Mugisha Gilbert.

Victor Boniface wa Super Eagles yateresheje umutwe ishoti rikomeye ku munota wa 49, Ntwari Fiacre yongera kwigaragaza nk’umunyezamu w’umuhanga awukuramo mu buryo bugoranye.

Gusatirwa cyane kw’Amavubi byatanze umusaruro kuri Nigeria kuko yabonye igitego ku munota wa 59 gitsinzwe na Chukwueze nyuma yo gucenga ba myugariro b’Amavubi bari bahagaze nabi, akagera imbere y’izamu agatera ishoti rikomeye, Ntwari Fiacre agerageza gukoresha ukuguru mu kurihagarika ariko asanga umupira wageze mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa ni bwo Torsten Spittler yakoze impinduka akuramo Dushimimana Olivier, Ruboneka Jean Bosco na Ntwari Fiacre wagize imvune, hajyamo Samuel Gueulette, Kwizera Jojea na Buhake Clement.

Ni impinduka zatanze umusaruro kuko u Rwanda rwahise rubona igitego ku munota wa 72 cyatsinzwe na Mutsinzi Ange biturutse kuri koruneri yatewe na Kwizera Jojea.

Igitego cya kabiri cy’Amavubi cyagiyemo nyuma y’iminota itatu gusa gitsinzwe na Nshuti Innocent.

Umukino warangiye Amavubi atsinze ibitego 2-1, asezererwa mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 nyuma yaho Benin bari kumwe mu itsinda inganyije na Libya ubusa ku busa. 

Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na  Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. 

Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.

Uyu mukino wabaye uwa mbere Amavubi atsinze Nigeria mu mateka. 

Bwa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika Amavubi yasoje imikino y’amatsinda afite amanota umunani mu mikino itandatu yakinnye.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA