Amavubi yatsinze Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi (Amafoto)
Amakuru

Amavubi yatsinze Zimbabwe mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi (Amafoto)

SHEMA IVAN

September 9, 2025

Ikipe y’igihugu “Amavubi” yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa Munani wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.

Uyu mukino wabereye kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025.

Ibihugu byombi bigiye guhura bitatahiriwe ku munsi wa karindwi aho Amavubi yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu gihe Zimbabwe yatsinzwe na Benin igitego 1-0.

U Rwanda rwakinnye uyu mukino rudafite Rutahizamu Nshuti Innocent wujuje amakarita abiri y’umuhondo.

Ku rundi ruhande Kapiteni wa Zimbabwe, Marvelous Nakamba, nawe ntiyakinnye umukino kubera amakarita abiri y’umuhondo.

Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, yari yakoze impinduka eshatu mu bakinnyi babanza mu kibuga ugereranyije n’umukino uheruka wa Nigeria.

Amavubi yagowe no kwibona mu mukino ugitangira, yabonye uburyo bwa mbere ku munota wa gatandatu, aho Kwizera Jojea yinjiranye umupira, awuha Mugisha Gilbert watereye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina, rinyura ku ruhande rw’izamu.

Bizimana Djihad wasubije umupira inyuma ku munota wa 12, yakoreye ikosa rutahizamu wa Zimbabwe inyuma y’urubuga rw’amahina, rihanwe na Jordan Zemura awutera hejuru gato.

Zimbabwe yihariye umupira mu minota 10 yakurikiyeho, ariko Amavubi abona uburyo bw’umupira Mugisha Gilbert yatanze kuri Mugisha Bonheur wateye ishoti rikomeye rigafatwa n’umunyezamu Washington Arubi ku munota wa 22.

Nyuma y’iminota itatu, Amavubi yabonye ubundi buryo ku mupira Mugisha Gilbert yahinduye mu rubuga rw’amahina, Bizimana Djihad awutera atawuhagaritse ujya hanze.

Ku munota wa 40’ Amavubi yafunguye ku mupira uteretse watewe na Jojea Kwizera ugarurwa n’ubwugarizi bwa Zimbabwe, umupira usanga Mugisha Gilbert atera ishoti rikomeye nko muri metero 30 umunyezamu ananirwa gukuramo umupira ujya mu rushundura.

Igice cya mbere cyarangiye Amvubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0.

Zimbabwe yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka ebyiri, Tymon Machope na Bill Antonio binjira mu kibuga mu mwanya w’abarimo Prosper Padera.

Iyi kipe yatangiye gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bw’Amavubi n’umunyezamu bakomeza guhagarara neza.

Amavubi yarushwaga bigaragara, yakoze impinduka za mbere ku munota wa 61, Biramahire Abeddy asimburwa na Gitego Arthur.

Zimbabwe yabonye uburyo bukomeye ubwo Tymon Machope yasigaga ba myugariro b’Amavubi, ahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, Tawanda Chirewa awukora ujya ku ruhande rw’izamu.

Bizimana Djihad na Kwizera Jojea bavunitse, bombi basimbujwe ku munota wa 78, hajyamo Ngwabije Clovis Bryan na Ishimwe Anicet.

Amavubi yongeye kurokoka ku munota wa 87, ubwo Ntwari Fiacre yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Tawanda Chirewa, awushyira muri koruneri.

Umukino warangiye Amavubi yatsinze Zimbabwe igitego 1-0 ifata umwanya wa Gatatu n’amanota 11 irushanwa amanota atanu na Afurika y’Epfo ya mbere, yo ihura na Nigeria saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Benin ya kabiri n’amanota 11, irakina na Lesotho saa tatu z’ijoro.

Wari umukino wa mbere u Rwanda rutsinze kuva rutozwa na Adel Amrouche muri Gashyantare.

Amavubi yaherukaga itsinzi tariki ya 18 Ugushyingo 2024, atsinda Nigeria ibitego 2-1 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023.

Imikino ya nyuma mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izakinwa mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Amavubi azakira Benin tariki 6 Ukwakira mbere yo gusoza yakirwa na Afurika y’Epfo tariki ya 10 Ukwakira 2025.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

U Rwanda:

Ntwari Fiacre, Kavita Phanuel, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (C), Jojea Kwizera Hamon,Mugisha Gilbert na Abeddy Biramahire.

Zimbabwe:

Washington Arubi, Emmanuel Jalai, Munashe Garananga, Gerald Takwara, Jordan Zemura, Marshal Munetsi, Prosper Padera, Knowledge Musona, Tawanda Maswanhise,Thandolwenkosi Ngwenya, Tawanda Chirewa.

Mugisha Gilbert uri hagati yishimira igitego yatsinze
Manzi Thierry na Mugisha Gilbert bishimira igitego
Abakinnyi ba Zimbabwe babanje mu kibuga
Kwizera Jojea agerageza gucenga Emmanuel Jalai wa Zimbabwe
Kapiteni Djihad Bizimana ntiyasoje umukino kubera imvune yagize mu gice cya kabiri

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA