Ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’ yatsinzwe na Super Eagles ya Nigeria igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Godswill Akpabio International Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025.
Umukino watangiye utuje amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke. Ku munota wa 33, rutahizamu Victor Osimhen yagize imvune asohoka mu kibuga asimburwa na Cyriel Dessers.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Nigeria yatangiranye impinduka Tolu Arokodare yinjiye mu kibuga asimbura Frank’s Onyeka.
Ku munota wa 51, Nigeria yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Tolu Arokodare.
Ku munota wa 54, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yakoze impinduka, Omborenga Fitina asimburwa na Kwizera Jojea.
Nigeria yasatiraga cyane, Tolu yateye ishoti rikomeye umunyezamu Ntwari Fiacre arikuramo, umupira usanga Moses Simon asongamo Kavita Phanuel araryama awukuramo.
Mu minota 70, Amavubi yatangiye gutinyuka gukina ari nako agerageza kugera imbere y’izamu rya Stanley Nwabali ariko ikayabera ibamba.
Amavubi yakomeje gukora impinduka, ku munota wa 77 Nshuti Innocent aha umwanya Biramahire Abbedy.
Mu minota 80, umukino watuje Nigeria iharira Amavubi umupira ariko ikugarira neza ku buryo nta gikomeye yawukoreshaga.
Umukino warangiye Nigeria yatsinze u Rwanda igitego 1-0. Ifata umwanya wa gatatu n’amanota 10, u Rwanda rujya ku mwanya wa kane n’amanota umunani.
Ni mu gihe Afurika y’Epfo ya mbere ifite amanota 16, ikurikiwe na Benin ifite 11. Lesotho ya gatanu ifite amanota atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025 rwakirwa na Zimbabwe muri Afurika y’Epfo mu gihe Nigeria izakirwa na Afurika y’Epfo.
Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku mpanze zombi
U Rwanda
Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kavita Phanuel, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (C), Hamon Aly-Enzo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Nigeria
Nwabali Stanley Bobo, Aina Temitayo, Wilfried Ndidi, Paul William Ekong (C), Ademola Lookman, Victor Osimhen, Frank Onyeka, Alex Iwobi, Moses Simon, Alex Iwobi na Bassey Calvin.