Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yegukanye igikombe cyo mu Itsinda A rya FIFA Series 2026 ryakiniwe mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Estonia ibitego 2-0 mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mukino w’amateka wabereye muri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026. Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, amakipe yombi agerageza gusatira ariko, akagorwa no kurema uburyo bukomeye bwo gutsinda igitego.
Mu minota 25, Umukino wagabanyije umuvuduko, umupira urenzwa cyane ku mpande zombi. Mu munota wa 30, Biramahire Abbedy yafunguye amazamu ku mupira mwiza Joy-Lance Mickels yamuhaye, ahita awushyira mu izamu.
Mu minota 40, Amavubi yakomeje gusatira ashaka igitego cya kabiri, ariko abakinnyi bayo bakina imbere bakagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonaga imbere y’izamu. Igice cya mbere cyarangiye Amavubi atsinze Estonia igitego 1-0.
Estonia yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri itangira gusatira izamu ry’Amavubi ishaka igitego cyo kwishyura harimo Koruneri ebyiri zikurikiranya yabonye ariko ubwugarizi n’umunyezamu bitwara neza.
Ku munota wa 51, Joy-Lance Mickels yatsindiye Amavubi igitego cya kabiri ku mupira Djihad Bizimana yamuhaye awushyira mu rushundura.
Mu minota 60, Estonia yongeye gusatira izamu ry’Amavubi ishaka kwishyura nibura igitego kimwe muri bibiri ariko ubwugarizi n’umunyezamu bakomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 64, Umutoza w’Amavubi yakoze impinduka Hakim Sahabo, Manzi Thierry na Byiringiro Lague, basimbura Phanuel Kavita, Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea.
Mu minota 75, umukino wagabanyije umuvuduko umupira ukinirwa cyane mu kibuga n’uburyo bwo kurema igitego burabura.
Iminota 10 ya nyuma yihariwe na Estonia yasatiraga ariko abakinnyi b’Amavubi bakomeza kugarira neza inyuma birinda ko bakwishyurwa ibitego.
Umukino warangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinze Estonia ibitego 2-0, yegukana Igikombe cya FIFA Series mu Itsinda A.
Rutahizamu w’Amavubi, Leroy-Jacques Mickels, ukina anyuze mu mpande ni we wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bibiri no gutanga umupira umwe uvamo ikindi.
Umwanya wa gatatu wegukanywe na Kenya yatsinze Grenada ibitego 3-0 byatsinzwe na Austine Odhiambo Otieno, Ryan Wesley Ogam Rabok na Zech Obiero.
Yari inshuro ya kabiri imikino ya gishuti ya FIFA Series iri gukinwa nyuma yo gutangizwa mu 2024.
U Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa ryashyiriweho gufasha amakipe y’ibihugu yo ku migabane itandukanye gukina imikino ya gishuti.












