Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, yerekeje muri Cap-Vert gukina umukino w’umunsi wa kabiri mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda,Kenya na Tanzania.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bari kumwe n’abatoza babo bahagurutse i Kigali berekeza mu Mujyi wa Praia muri Cap-Vert gukina umukino u Rwanda ruzasuramo Cap-Vert ku wa Kabiri, tariki 29 Nzeri 2026 kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.
Urutonde rw’Abakinnyi 24 berekeje muri Cap-Vert
Abo ni Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel, Nkulikiyimana Darryl, Imanishimwe Emmanuel, Mickels Leroy na Emeran Noam.
Hari kandi Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Samuel Gueulette, Hamis Hakim, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance na Mickles Slayd.
Abakinnyi barimo Uwiyaremye Fidali na Patience Niyonkuru umutoza yahisemo kubasiga mu Rwanda.
Amavubi yahagurutee i Kigali nyuma kubona intsinzi y’amanota atatu ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2026,batsinda Liberia ibitego 3-1.
Ni ibitego byinjijwe na Biramahire Abeddy, Leroy Jacques Michels na Joy-Lance Michels, naho icy’impozamarira cy’iyi kipe itozwa na Adil Erradi Mohammed gitsindwa na Sylvanus Nimely.
Nyuma y’umukino, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye Amavubi ku intsinzi ikomeye yakuye kuri Liberia, anabaha ubutumwa bubatera imbaraga mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Yagize ati: “Mukomeze kwizera, mukomeze guhatana kugeza ku musozo. Kandi mukomeze gutera u Rwanda ishema.”
Yavuze ko bazi neza ko ikipe ya Cap Vert bagiye gukina ikomeye ariko ababwira ko bagomba kurwana urugamba rwo kuyitsinda.
Cap-Vert izakina n’u Rwanda na yo yatsindiwe muri Mali ibitego 3-1.
Nyuma y’umukino, Amavubi azagaruka i Kigali yitegura umukino mpuzamahanga wa gicuti na Kenya uzaba tariki 5 Ukwakira 2026 kuri Stade Amahoro.


