Amavubi yerekeje muri Côte d’Ivoire (Amafoto)
Amakuru

Amavubi yerekeje muri Côte d’Ivoire (Amafoto)

SHEMA IVAN

June 3, 2024

Ikipe y’igihugu y’Umupira w’Amaguru y’Abagabo “Amavubi”, yerekeje muri Côte d’Ivoire gukina umukino w’umunsi wa gatatu u Rwanda ruzasuramo Benin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 muri uku kwezi kwa Kamena.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kamena 2024, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bahagurutse i Kigali berekeza i Abidjan muri Côte d’Ivoire gukina umukino u Rwanda ruzasuramo Benin tariki 6 Kamena 2024 kuri Stade Felix Houphouet.

Uyu mukino wagomba kubera muri Benin gusa Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko ikibuga iki gihugu gisanzwe cyakiriraho, Stade de l’Amitié Général Mathieu Kérékou, kitujuje ibisabwa ngo gikinirweho imikino mpuzamahanga.

Urutonde rw’Abakinnyi 25  berekeje muri Côte d’Ivoire

Abazamu: Ntwali Fiarce, Wenseens Maxime, Hakizimana Adolphe. 

Ba myugariro: Ombolenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanashimwe Emmauel, Ange Mutsinzi, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan Georges. 

Abo Hagati: Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Rafael York na Hakim Sahabo.

Ba Rutahizamu: Muhire Kevin, Geulette Samuel Leopold, Nshuti innocent, Gitego Arthur na Kwizera Jojea.

Nyuma y’umukino Amavubi azerekeza muri Afurika y’Epfo gukina na Lesotho tariki 11 Kamena 2024. 

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.

TANGA IGITECYEREZO

  • Ani Elija
    June 3, 2024 at 10:44 am Musubize

    AMAHIRWE MASA KWIKIPE YACU YIGIHUGU CYU RWANDA AMAVUBI.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA