Amavubi yerekeje muri Mali (Amafoto)
Siporo

Amavubi yerekeje muri Mali (Amafoto)

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

November 10, 2026

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu  y’u Rwanda “Amavubi”, berekeje muri Mali, aho  bazakirwa na “Les Aigles” mu mukino w’umunsi wa gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bari kumwe n’abatoza babo, abafana n’abandi batandukanye bahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali berekeza mu Mujyi wa Bamako muri Mali mu ndege yihariye.

Umukino nyirizina uzakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026,

kuri Sitade du 26 Mars iri mu Mujyi wa Bamako, guhera saa tatu z’ijoro isaha ya Kigali. 

Nyuma y’iminsi ine, u Rwanda ruzakira umukino w’umunsi wa kane wo kwishyura uzabera muri Sitade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.

Iyi mikino ibiri yo mu Itsinda K ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027 kuko u Rwanda na Mali ari byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu. 

Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.

Abakinnyi 24 umutoza Stephen Constantine yatoranyije

Abo ni Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Niyongira Patience Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel, Nkulikiyimana Darryl, Imanishimwe Emmanuel, Mickels Leroy, Manzi Thierry na Iradukunda Elie Tatou.

Hari kandi Niyomugabo Claude, Kwizera Jojea, Byiringiro Jean Gilbert, Uwumukiza Obed, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Hamis Hakim, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance na Mickles Slayd.

Myugariro Manzi Thierry wari umaze iminsi adahamagarwa yajyanye n’abagenzi be i Bamako
Leroy-Jacques Mickels yitezweho gufasha Amavubi kwitwara neza imbere ya Mali
Byiringiro Jean Gilbert umaze iminsi yitwara neza ahanzwe amaso ku mukino wa Mali
Amavubi yerekeje i Bamako mu ndege yihariye ya Rwanda Air

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA