Kapiteni w’ikipe y’Igihugu Amavubi Djihad Bizimana, yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi umukino wa nyuma wa FIFA Series 2026 uzahuza u Rwanda na Estonia, yizeza ko nk’abakinnyi bazakora ibishoboka byose ngo begukane igikombe kizandikwa mu mateka.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’umukino wa nyuma wari utegerejwe kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026.
Abajijwe uko biteguye uyu mukino, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko nk’abakinnyi biteguye gutanga byose ngo intsinzi iboneke.
Yagize ati: “Umukino uheruka na Grenada, twarawutsinze. Navuga ko abakinnyi biteguye, barabyumva ko ariko bimeze, numva ko uburyo tujyana mu mukino butandukanye n’umukino uherutse intego ni igikombe”.
Yakomeje ahamya ko nubwo ari ubwa mbere bagiye gukina n’ikipe y’i Burayi ariko bizeye kuzitwara neza, asaba Abanyarwanda kuzajya muri Stade Amahoro ari benshi.
Ati: “Umukinnyi wese aba ashaka gutsinda umukino ukomeye, umukino abantu bose baba bazi ko bidashoboka. Turabizi neza ko ari umukino uzaba ukomeye ariko turagenda twiteguye, turabizi ko abafana bazaza, tunabasaba ko bazaza kudushyigikira. Natwe tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo umukino tuzawutsinde.”
Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine na we yavuze ko bazatanga byose ku mukino wa Estonia kuko uzaba utandukanye cyane n’uwo batsinzemo Grenada.
Ati: “Umukino na Estonia uzaba ari umukino utandukanye cyane. Ni ikipe ikomeye, iri ku murongo, ariko turabyumva uko bakina, uko bazakina, ariko twizeye gutsinda. Stade Amahoro ni iyacu, ni iy’Amavubi, abafana bazaba bahari ari benshi, rero tuzagerageza dutsinde.”
Uyu mukino w’Amavubi y’u Rwanda na Estonia uraba kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Werurwe, saa moya n’igice muri Stade Amahoro.
U Rwanda rwabonye itike nyuma yo kunyagira Grenada ibitego 4-0, byinjijwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo.
Ni mu gihe Estonia yakomeje isezereye Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe y’umukino.

