Amb Alliah Cool yahishuye igisobanuro cy’ubuzima kuri we
Imyidagaduro

Amb Alliah Cool yahishuye igisobanuro cy’ubuzima kuri we

NYIRANEZA JUDITH

May 10, 2024

Umukinnyi wa sinema nyarwanda akaba n’ambasaderi w’amahoro mu Rwanda, Isimbi Alliance uzwi ku izina rya Alliah Cool, yahishuye uko afata igisobanuro cy’ubuzima kuri we.

Uyu mubyeyi w’abana babiri akaba n’umwe mu bashinze itsinda rya Kigali Boss Baibes, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, ku ya 9 Gicurasi 2024 ni bwo yanditse ashimira Imana ku mpano y’ubuzima yamuhaye dore ko ari nayo tariki yavutseho.

Ati: “Nta kindi kintu navuga uretse gushimira Imana ku mpano y’ubuzima yampaye, isabukuru nziza kuri njye.”

Akimara gushyiraho ifoto ye iherekejwe nayo magambo, yasobanuye ko afata ubuzima nk’impano Imana yamuhaye, benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bihutiye kumwifuriza umunsi mwiza w’amavuko.

Bamwe mu byamamare batandukanye bamwifurije isabukuru y’amavuko babinyujije ku rubuga rwe barimo The Ben washyizeho ifoto ya Alliah Cool akandikaho ati “Isabukuru nziza mwamikazi.”

Umusizi Rumaga we yifashishije iyi foto ayihuza n’indirimbo yitwa Gikundiro

Ati: “Bavuga yuko abeza babyiruka imyaka yose, nyamara wowe hogoza nubu [..] Isabukuru nziza Mwiza murame, ibyishimo n’amafaranga nshuti yanjye baho.”

Mu bandi bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe muri uyu mwaka atangiye wiyongereye k’uyo yari amaze ku Isi, barimo Juno Kizigenza, Uwera Judy abanyamakuru batandukanye n’abandi.

Uyu mukinnyi wa Sinema aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba, mu bihembo bya East African Enteretainment Awards, aho avuga ko kuba yaragiye mu irushanwa ari na ambasaderi w’amahoro mu Rwanda, biri mu byamuhesheje intsinzi kuko hari hakenewe umukinnyi wa Sinema, ariko ukora ibikorwa bifitiye Sosiyete aturukamo akamaro.

Mu biganiro akunda kugarukaho avuga ko gukina filime ari byo byamugejeje aho ari, nubwo bitahise bimuha amafaranga ariko ngo byamubereye urufunguzo rw’ibikorwa bitandukanye yagiye akuramo amafaranga, kugeza aho birenze kuzikina ahubwo azandika, akazitunganya, aho byamugejeje ku mushinga wo gukora ize bwite.

Uyu mugore ukunzwe kugarukwaho na benshi avuga ko imbaraga zo gukora ngo yibesheho ndetse abesheho n’umuryango we, yazibonye amaze gupfusha se, akarira ariko yagera aho agasanga nakomeza kurira nta muntu uribujye kugura isanduku Ari bushyingurwemo ndetse ko nta n’uribukurikirane ibijyanye no gushyingura cyane ko yari umwana mukuru mu muryango, ibintu yemeza ko byatumye yinjira mu bucuruzi abifashijwemo na nyina, wamubwiye ko gukora cyane ari intego ye kuko akeneye kuba imfura igenda nka se, ku buryo ahamya ko kuri ubu aho se ari hose atewe ishema n’uko ameze.

Alliah cool yamenyekanye muri filime zirimo iyitwa Rwasa, nyuma aza gukora iyitwa Alliah The movie ishingiye ku buzima bwe bwite, yananyuraga kuri shene mpuzamahanga ya Netflix, Good book, Bad Cover ndetse n’izindi.

Ibikorwa bye byatumye agera ku bihembo byinshi bitangwa mu marushanwa ya sinema, aho benshi mu batazi izo fiime batumva ukuntu atwara ibyo bihembo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA