Amb. Bizimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Guinée-Bissau
Politiki

Amb. Bizimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Guinée-Bissau

KAMALIZA AGNES

October 23, 2025

Ambasaderi Bizimana Festus yashyikirije Perezida wa Guinée-Bissau Umaro Sissoco Embaló, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo guhugu.

Mu muhango wabaye ku wa 22 Ukwakira, Amb. Bizimana yashyikirije Perezida Embalo ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bwo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.

Mu biganiro Amb. Bizimana yagiranye na Perezida w’icyo gihugu yashimangiye ko ubufatanye bukwiye gukomeza hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yasinywe, arimo ayo gukuraniraho viza mu rwego rwo koroshya ingendo n’ubufatanye mu by’ubukerarugendo.

Perezida Embaló yashimye umubano ibihu byombi bikomeje kugirana anifuriza Amb. Bizimana amahirwe masa mu mirimo mishya.

Amb. Bizimana abonanye na Perezida Embalo nyuma yuko ku wa 21 Ukwakira 2025, ahaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Bissau, Carlos Pinto Pereira, kopi y’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerargendo, gutegura inama no kubungabunga ibiudukikije, yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.

U Rwanda rufite Ambassade i Bissau ifasha nk’igicumbi cyo kurushaho kwimakaza ibiganiro bya politiki, ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari na serivisi zitangwa muri ambasade.

Ubushake bwa Politiki bw’ibihugu byombi mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubutwererane burahari, kandi Abakuru b’Ibihugu n’abagize Guverinoma zombi babishimangira mu kugenderanira mu buryo buhoraho.

By’umwihariko ibihugu byombi bishyize imbere imishinga igamije kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) no gutanga umusanzu wabyo mu kurushaho kuryimakaza ku Mugabane.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje guhererekanya ubunararibonye mu nzego zitandukanye, aho Guinea Bissau yiteguye kwigira ku mbaraga z’u Rwanda mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Amb. Bizimana Festus yaganiriye na Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea Bissau, ku gushimangira umubano w’u Rwanda nicyo gihugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA