Ambasaderi w’u Rwanda muri Gunee Equatorial, Parfait Busabizwa, yitabiriye inama y’aba Minisitiri ya 60 y’akanama ngishwanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe gukurikirana ibibazo by’umutekano mu karere ka Afrika yo hagati (UNSAC).
Ni inama yabaye kuri uyu wa 5 Ukuboza i Malabo muri Repubulika ya Guinée Equatoriale, aho yarahagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda.
Iyi nama y’iminsi 5, yatangiye imirimo yayo ku wa 1 Ukuboza, aho yigaga ku miyoborere ishingiye kuri Demokarasi nk’imbarutso n’iterambere rirambye. Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi bakuru barimo Umukuru wa UNOCA, Abdou Abarry, Perezida wa Komisiyo ya CEEAC, Ezechiel Nibigira, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinea Equatoriale, Simeon Oyono Esono.
Mu myanzuro yafashwe harimo gushyiraho ubuyobozi bushya buzayobora aka kanama ngishwanama (UNSAC ) mu mezi atandatu ari imbere aho igihugu cya Guinée Equatorial kizaba kiyoboye (Perezida), u Burundi (Visi Perezida wa mbere), Gabon ( Visi Perezida wa kabiri) na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (gutegura Raporo z’inama).
Ibihugu byemeje kandi,“Déclaration de Malabo” igamije guteza imbere imiyoborere myiza, gukumira amakimbirane no gushimangira amahoro arambye mu karere.