Amb Busabizwa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gabon
Politiki

Amb Busabizwa yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gabon

SHEMA IVAN

March 18, 2026

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, impapuro  zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko uyu muhango wabereye i Libreville, ku wa Kabiri, tariki ya 17 Werurwe 2026.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Gabon, Amb. Busabizwa yagiranye ibiganiro na Perezida Oligui Nguema ku mubano uhuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’uko warushaho kubyazwa umusaruro mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.

Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema yagaragaje ko yishimira uyu mubano n’ubushuti u Rwanda na Gabon bifitanye, kandi ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi riri ku rwego rushimishije.

Yashimye kandi uruhare rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri gahunda yo kuzamura ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) .

Ambasaderi Busabizwa nyuma yo gutanga ubutumwa yahawe na Perezida Kagame, yatangaje ko yishimiye guhagararira u Rwanda muri Gabon isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Yaboneyeho kwizeza Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema ko azakomeza gushimangira  ubufatanye ndetse n’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi cyane cyane mu bijyanye n’ubuhahirane, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ibindi bifitiye akamaro ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye mu bihe bya nyuma gato y’ubwigenge.

Bikorana ahanini bibinyujije mu miryango mpuzamahanga bihuriyeho irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie.

Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga. Harimo no gufungura ambasade ya Gabon mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza uri hagati ya Gabon n’u Rwanda.

Amb. Parfait Busabizwa asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazaville na Guinée Equatoriale.

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema, impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Gabon

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA