Amb. Busabizwa yatanze kopi z’impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale
Politiki

Amb. Busabizwa yatanze kopi z’impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale

Imvaho Nshya

December 6, 2025

Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Guinée Equatoriale,nyakubahwa Simeon Oyono Esono Angue, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye i Malabo muri Murwa Mukuru wa Guinée Equatoriale , ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya  04 Ukuboza 2025.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale, Ambasaderi Busabizwa yagiranye ikiganiro cyihariye na Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue, cyibanze ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku byarusho guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA