Ambasaderi Col (Rtd) Donat Ndamage yashyikirije Umwami Mswati III wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami iherereye i Lozita ku wa 06 Ugushyingo 2025.
Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera imbaraga umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini, ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ikoranabuhanga n’ubukerarugendo.
Baganiriye ku mahirwe aboneka ku mpande zombi ashbora kubyazwa umusaruro mu nyungu z’ibihugu byombi.
Umwami Mswati III yasabye abashoramari bo mu Rwanda gushora imari mu Bwami bwa Eswatini, mu gihe mu masaha y’ikigoroba Amb.Ndamage yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba muri icyo guhugu bagera kuri 80 babarizwa mu muryango RCA.
Amb. Ndamage yabagaragarije umubano w’ibihugu byombi anabasaba gusura u Rwanda ngo bihere ijisho uko rumeze anabasobanurira serivisi zitangwa na ambasade.
U Rwanda na Eswatini bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo ndetse Amb. Ndamage akaba yashimangiye ko uwo mubano uzakomeza kwaguka no gushimangirwa bitewe n’ubushake bwa politiki buri mu bihugu byombi.
Amb Ndamage ayatanze impapuro nyuma y’uko Umwami Muswati III agiriye uruzinduko mu Rwanda muri Kanama 2024, aho ari kumwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubutwererane mu nzego za gisirikare, serivisi z’igorora, Polisi, no gukuriraho viza abatunze serivisi za dipolomasi.
Perezida Kagame yashimiye Umwami Muswati III waje mu Rwanda gukurkira irahira rye muri manda nshya y’imyaka itanu, ashimangira ko ibyo bishimangira ko ibihugu byombi byubatse ubushuti kandi buzakomeza gusigasirwa.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati: “Turashaka gukomeza kwimakaza ubutwererane, ni na yo mpamvu nyamukuru y’amasezerano yasinywe.”
Madamu Jeannette Kagame na we yahuye na Madamu Inkhosikati Make LaMashwama wari waherekeje umugabo we, amuganiriza ku mikorere y’Umuryango Imbuto Foundation baansura Urugo Mbonezamikurire y’Abana bato (ECD) rwitwa EZA rukorera muri Urugwiro Village.
Urwo ruzinduko rw’umwami n’Umwamikazi Inkhosikati Make LaMashwama mu Rwanda bivugwa ko rwabaye intangiriro y’icyiciro gishya cy’umubano w’u Rwanda na Eswatini mu bya Dipolomasi, runafungura inzira y’ubufatanye mu guharanira iterambere ry’ibihugu byombi.






