Amb Dushimimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Estonia
Politiki

Amb Dushimimana yatanze impapuro zo guhagararira u Rwanda muri Estonia

SHEMA IVAN

March 3, 2026

Ambasaderi Dushimimana Lambert yashyikirije Perezida wa Estonia, Alar Karis impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Werurwe 2026 mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Ambasaderi Dushimimana Lambert yatanze izo mpapuro mu gihe asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Buholandi, Lithuania na Latvia.

Estonia n’u Rwanda bihuriye kuri byinshi kandi bifite amahirwe akomeye mu gukorana mu by’iterambere ryo gushaka ibisubizo hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikoreshereze yaryo muri gahunda za Leta kimwe no mu zindi nzego.

Umubano w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi ndetse mu 2017 Kersti Kaljulaid wabaye umugore wa mbere uyoboye iki gihugu kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu 2021 yasuye u Rwanda mu runziduko rw’akazi.

Perezida Alar Karis ayobora iki gihugu kuva muri Kanama 2021 aho yasimbuye Kersti Kaljulaid.

Estonia iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, ifite ubuso bwa kilometero kare 45 336, ikaba ituwe n’abaturage 1 362 954 nk’uko ibarura ryo muri Mutarama 2026 ribigaragaza. Iza mu mu bihugu bya mbere byo mu Majyaruguru y’u Burayi mu bikoresha cyane ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA