Ambasaderi Igor Marara Kayinamura yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kuwait, Abdullah Ali Al-Yahya, impapuro zimwemerera guhagararirayo inyungu z’u Rwanda.
Nyuma yo gutanga izo mpapuro ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025, Amb. Kayinamura yijeje ko ibihugu byombi bizakomeza kunoza umubano wabyo.
Mu 2013 Perezida Paul Paul Kagame yageze muri Kuwait aho yari yitabiriye inama ya gatatu yari ihuje Afurika n’ibihugu by’Abarabu.
Mu Ukuboza 2015, Kuwait yateye inkunga u Rwanda y’asaga miliyari 11 y’amafaranga y’u Rwanda, mu bikorwa byo kubaka umuhanda wa Nyagatare-Rukomo, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri Nzeri 2019, Guverinoma ya Leta ya Kuwait na Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda, byasinyanye amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.
Kuwait ni igihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Aziya mu kigobe cya Perse, gifite amateka yihariye kuva ku myemerere n’imibereho y’abagituye.
Abatuye iki gihugu bakoresha indimi zirimo Icyarabu mu gihe ama Dinar ari yo bakoresha nk’ifaranga ryabo.
Kuwait iyobowe mu buryo bwa cyami guhera igihe yaboneye ubwigenge yigobotoye ubutegetsi bw’u Bwami bw’u Bwongereza mu 1961.
Kuwait ni igihugu kiri mu bigize ihuriro ry’ibihugu by’Abarabu mu Karere rizwi nka Gulf Arab States birimo Bahrain, Kuwait, Iraq, Oman, Qatar, Arabia Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Ni igihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 4,2 kikaba icya gatandatu mu kugira petiroli nyinshi ku Isi.