Umunyarwandakazi Amb. Edda Mukabagwiza, yagizwe umuyobozi w’itsinda ryIndorerezi z’Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rigiye gukurikirana amatora rusange ya Uganda ateganyijwe ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.
Mukabagwiza w’imyaka 58 y’amavuko, yahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ayoboye itsinda ry’indorerezi zigera kuri 61, zaturutse mu bihugu bitandatu bigize EAC ndetse no mu Bunyamabanga Bukuru bwayo.
Biteganyijwe ko izo ndorerezi zizakurikirana amatora yose, kuva ku myiteguro yayo, ibikorwa by’umunsi w’itora, kugeza ku bikorwa bikurikira amatora.
Umuyobozi Wungirije w’iri tsinda Maina Karobia, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA) yavuze ko biteguye gukora akazi bashinzwe binyuze mu mucyo.
Yagize ati: “Ntitwaje kwivanga.”
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’iri tsinda wabereye i Arusha muri Tanzania ku wa Kabiri, Amb. Mukabagwiza yavuze ko inshingano zaryo ari ugukurikirana no gusuzuma amatora hubahirijwe amasezerano ya EAC, amahame agenga gukurikirana amatora mu karere, amategeko ya Uganda n’amahame mpuzamahanga.
Yagize ati: “Turi hano kugira ngo dukurikirane kandi dusuzume inzira y’amatora mu bwisanzure, tutabogamye kandi mu buryo buboneye.”
Yakomeje avuga ko batariyo bagamije kwivanga mu matora, gukemura impaka za politiki cyangwa gutangaza ibyavuye mu matora, ahubwo ko inshingano zabo ari ukureba neza uko agenda, kwandika ukuri no gutanga raporo itabogamye.
Muri ayo matora ya Uganda, Perezida uri ku butegetsi Yoweri Museveni wo mu ishyaka NRM azahangana n’abandi bakandida barindwi, barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka NUP na Gregory Mugisha Muntu, wahoze ari umuyobozi w’ingabo ndetse akaba n’uwashinze ishyaka Alliance for National Transformation.
Nyuma y’amatora, EAC izasohora itangazo ry’ibanze rigaragaza ibyo yabonye, hanyuma hakurikireho raporo irambuye izashyikirizwa Inama y’Abaminisitiri ba EAC, Guverinoma ya Uganda n’abandi bafatanyabikorwa bireba.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Nduva, yavuze ko iyo raporo izatanga inama zifatika zigamije kunoza inzira z’amatora no gushimangira imiyoborere ishingiye kuri demokarasi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati: “EAC yemera ko amatora agomba kuba afunguye kuri bose, abantu bakayitabira ku bwinshi, kandi akabera ahantu hatarimo ihohoterwa, iterabwoba cyangwa ivangura.”
Uretse itsinda rya EAC, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), COMESA na IGAD na bo boherereje hamwe abakurikirana amatora bagera kuri 84 baturutse mu bihugu 27, bayobowe n’uwabaye Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan.
Ihuriro ry’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye muri EAC (EASF) na ryo ryohereje itsinda ry’indorerezi 19 zaturutse mu bihugu birigize.
Amb. Edda Mukabagwiza afite uburambe burenga imyaka 20 mu mirimo ya Leta, dipolomasi n’imiyoborere.
Yabaye Umudepite kuva mu 2013 kugeza 2024, naho mu 2018 atorerwa kuba Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba kuva mu 2007 kugeza 2013.
Yabaye kandi Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 2003 kugeza 2006, akaba yarize amategeko, akaba ari umunyamategeko ukora uyu mwuga kugeza ubu.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bya dipolomasi yakuye muri Washington International University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu mategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
