Amb. Nduhungirehe i Luanda mu nama ya 7 ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Politiki

Amb. Nduhungirehe i Luanda mu nama ya 7 ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC

NYIRANEZA JUDITH

December 14, 2024

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Luanda muri Angola, yitabiriye Inama 7 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024, ari bwo hazaba inama y’Abakuru b’Ibihugu yiga kuri ibyo bibazo by’umutekano.

Mu kwezi k’Ugushyingo, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni nyuma yuko ku ya 12 Ukwakira 2024, Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu by’u Rwanda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama yigaga ku kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Inama y’Abaminisitiri yaje ikurikira indi yabo yabahuje tariki ya 14 Nzeri 2024, na bwo ikaba yarabereye muri Angola, biga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu nama yari yarabereye i Luanda tariki ya 21 Werurwe 2024, y’abashinzwe ubutasi muri ibyo bihugu bitatu, bemeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara, umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugasenywa.

Igitekerezo cyo gusenya FDLR cyatanzwe n’Intumwa za Guverinoma ya RDC, nyuma yaho zishyikiriza Perezida João Lourenço wa Angola, umuhuza muri iki kibazo, igenamigambi ry’uko bizakorwa.

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, Abaminisitiri bongeye guhura, basesengura uburyo RDC yerekanye ko izasenyamo FDLR.

Muri iyo nama, hafashwe undi mwanzuro w’uko imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024 mu gihe ibiganiro byagombaga gukomeza.

U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR mu bihe bitandukanye wagiye uruhungabanyiriza umutekano. Ni umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo mutwe kandi wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye (UN), kubera ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside ugaragaza ndetse n’imvugo z’urwango zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ukaba ufatanya n’ingabo za RDC kurwanya umutwe w’inyeshyamba za M23 mu mirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko umutwe wa FDLR ari umutwe utabangamiye umutekano w’u Rwanda gusa ahuwo uhangayikishije n’Akarere k’Ibiyaga Bigari muri rusange.

Ibiganiro bya Luanda byatangiye mu 2022 ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC. Mu ntangiriro z’uwo mwaka ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23, na rwo ruyishinja gufasha FDLR. Ibirego ibihugu byombi bihakana.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA