Amb Nduhungirehe yanenze MONUSCO kudaha uburemere ubwicanyi bwakorewe abasivili i Masisi
Politiki

Amb Nduhungirehe yanenze MONUSCO kudaha uburemere ubwicanyi bwakorewe abasivili i Masisi

ZIGAMA THEONESTE

January 3, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Amb. Nduhungirehe Olivier yanenze bikomeye ingabo zoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwamaganye mu buryo bworoheje igitero cya drone cyagabwe i Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kigahitana abasivili, aho yanze kugaragaza ko ingabo za FARDC n’abo bafatanyije ari bo bakomeje kubukora.

Iki gitero cya drone cyagabwe ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama, kuri Centre ya Masisi, aho abantu batandatu bahise bahasiga ubuzima mu gihe abandi 41 bakomeretse bikomeye.

Umutwe wa AFC/M23 washinje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa kuba ari ryo ryagabye icyo gitero riturutse mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Iryo huriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), abasirikare b’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, umutwe wa FDLR wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’abacanshuro baturutse muri Amerika y’Amajyepfo n’i Burayi.

Kuri uyu wa  3 Mutarama 2026, ubuyobozi bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) bwatangaje ko “buhangayikishijwe cyane n’amakuru y’igitero cya drone cyabereye muri Centre ya Masisi,” buvuga ko bwamagana igitero cyose cyibasira cyangwa kigira ingaruka ku basivili n’ibikorwa remezo byabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko ayo magambo ari make kandi atagaragaza abakekwaho icyo cyaha.

Yagize ati: “Kugira ngo dusobanukirwe neza uku kwamagana koroshye cyane kwa MONUSCO, kutigeze na rimwe kuvuga abafatanyabikorwa bayo, ari bo FARDC, nk’abakoze iki cyaha cy’intambara cyakorewe abasivili b’Abanyekongo muri Centre ya Masisi.”

Yakomeje yibutsa ko ku itariki ya 4 Ugushyingo 2025, MONUSCO ubwayo yatangaje ko yahuguye abasirikare 120 ba FARDC bo mu Ntara ya Ituri, by’umwihariko ku ikoreshwa rya drones n’intwaro ziremereye.

Hashize igihe kirekire MONUSCO ishinjwa gufasha ihuriro riyobowe na Leta ya Kinshasa gutanga amakuru yifashishwa mu gutegura ibitero bya drone bigabwa ku birindiro bya AFC/M23 ndetse no ku basivili batitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Muri Gashyantare, umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, na we yari yihanangirije Leta ya Kinshasa, ayishinja gukomeza kwica abasivili muri Minembwe, Uvira n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo, ikoresheje drones ziyoborwa n’amakuru atangwa na MONUSCO.

Ku wa Gatandatu, MONUSCO yatangaje ko isaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi rinoze, hagamijwe kumenya ukuri ku byabaye muri icyo gitero cya drone cyahitanye abantu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA